GHANA:Ibihano biragwira umugabo yafashwe yiba igitoki ategekwa kugihekenya cyose ari kibisi

Ibihano biragwira ndetse rwose ibyubu ntibikinishwa umugabo ukomoka mu gihugu cya Ghana yahuye n’uruva gusenya ubwo yafatwaga arimo kwiba igitoki maze agahabwa igihano gikomeye ubwo yategekwaga ku gihekenya cyose ari kibisi.

Uyu mugabo bivugwa ko yafashwe n’abaturage ubwo yageragezaga guhunga afite iki gitoki ndetse ku bw’umwaku bahise bamufata bamwicaza hasi maze bamutegeka guhekenya iki gitoki ari kibisi.

Nk’uko amashusho yabigaragaje uyu mugabo yarimo gutonorerwa iki gitoki n’umwe mu baturage bo muri Ghana maze amusaba ko yagihekenya ari kibisi.

Amashusho yagaragaje abaturage bariye karungu bahagaze hejuru y’uyu mugabo bamusaba ko yahekenya iki gitoki byamunanira bakamukubita iz’akabwana.

Ihere ijisho uburyo uyu mugabo yahuye n’uruva gusenya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO