GUINNESS WORLD RECORD: Zion Clark niwe mugabo wihuta cyane kandi akoresheje ibiganza kurusha abandi ku Isi

Umugabo ubana n’ubumuga witwa Zion Clark yamaze gushyirwa mu gitabo cya GUINNESS WORLD RECORD nyuma yo guhiga abandi bose agatorwa nk’umuntu ufite umuvuduko mu kugendesha amaboko kurusha abandi nyuma yo kugenda metero zigera kuri 20 yihuta.

Uyu mugabo yavutse adafite amaguru ku mpamvu z’ubumuga no kugira ibibazo bijyanye n’imisemburo aho iyi ndwara yitwa Caudal Regression Syndrome.

Uyu mugabo yabashije kwegukana igihembo kuwa 15 Gashyantare 2021 ubwo yari mumashuri yisumbuye icyakora iki gihembo yaje kugihabwa mu kwezi kwa Nzeri.

Ndetse nyuma yo kwegukana iki gihembo uyu mugabo yahise atangaza ati:Ubu nyuma yo kwegukana iki gihembo ndi uwa mbere ku is.

Yakomeje agira ati:Ubu nta muntu numwe wihuta cyane mu kugendesha ibiganza kundusha ndetse ku rundi ruhande bisobanuye ko n’umuryango wanjye watsinze ndetse n’umujyi ntibagiwe n’abamfashije bose kuko iyo ntabagira sinari kubasha gukora ibi byose.

Clark n’ubu ufite amakuru afite amateka y’ubuzima bwe kuri Netflix arifuza kuba umunnyamerika wa Mbere ugomba guhangana ku marushanwa abiri akomeye ya Olympic na Paralympic mu mwaka wa 2024.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko yifuza kurushaho gutwara imidari kurusha umugabo wamamaye witwa Michael Phelps.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO