Gabiro Guitar yasobanuye icyatumye [EP] ye ayita "Criminal Love"

Gabiro Guitar umwe mu bahanzi bakunzwe kandi bamaze igihe kinini mu ruhando rwa muzika nyuma yo kugenda akora indirimbo zimwe ntizifate nkuko yabyifuza yatekereje gushyira hanze Extended Play [EP] yise "Criminal Love" mu rwego rwo kwongera kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda.

Gabiro umaze imyaka isaga icumi ari mu muziki yaganiriye na Genesisbizz avuga ku bikorwa bye bishya birimo n’iyo EP yasohoye.

Yagarutse cyane ku bantu bagenda bamubaza impamvu atagikora cyane nka mbere.

Ati “Extended Play [EP] nayise, Criminal Love iriho indirimbo zigera kuri enye arizo Sexy yakozwe na Producer Papito, Igikwe yakoranye n’umuhanzikazi uri kuzamuka witwa Confy yakozwe na Nizbeats, izindi ni Jackie Chan na Criminal Love yayitiriye."

Yakomeje avuga ko iyi Extended Play yayikoze mu rwego rwo kugira ngo yongere yigarurire imitima y’abakunzi be no kuzamura imbuga nkoranyambaga ze agurishirizaho indirimbo ze.

Nyuma yo gusohora izo ndirimbo yavuze ko abantu bazakiriye neza gusa ngo aracyafite urugamba rwo kuyamamaza cyane kugirango igere kure cyane.

Abajijwe icyamuteye guhitamo umuhanzi Confy kugira ngo bakorane indirimbo ’Igikwe’ yavuze ko yifuza gushaka kwerekana ko umuziki mu Rwanda ari ugufashanya no gushyira hamwe hatitawe ngo runaka ni icyamamare.

Ati "Iki nicyo gihe ngo abahanzi dukorere hamwe ku buryo buri wese uzumva umuziki Nyarwanda azatangarira urwego tugezeho."

Ikindi cyatumye amwifashisha kandi ngo yifuza kongera umubare w’abafana kuko burya umuhanzi ukizamuka nubwo aba akiri hasi aba afite abafana be abo nabo rero yashakaga kubongera mube.

Gabiro yijeje abakunzi be ko ubu noneho nta mwanya wo kwicara kuko ari igihe cyo gukora cyane akaba ashimira itsinda ryose ry’abantu bamufasha harimo abatunganya amajwi, amashusho , amafoto n’ibindi byose umuhanzi akenera kugira ngo ibihangano bye bibe biri ku rwego rwo hejuru.

Ntiyibagiwe kandi gushimira itangazamakuru ridahwema kuba hafi y’abahanzi kugira ngo ibihangano byabo bibashe kugera kure hashoboka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO