Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Mu gihe ikipe ya Arsenal ikomeje imyiteguro yo kwerekeza mu gihugu cya Norway gukina muri Europa League kuri ubu abakunzi benshi ba Arsenal batewe inkeke no kubura kwa Gabriel Jesus mu myitozo ya nyuma yakozwe n’ikipe ye bamwe batangira gukeka ko yagize ikibazo cy’imvune.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Football London avuga ko umukinnyi Gabriel Jesus atigeze agaragara mu myitozo ya nyuma y’ikipe ye mbere gato yo gufata urugendo rwo kwerekeza mu gihugu cya Norway gukina n’ikipe ya Bodo/Glimt.
Kuva yagurwa mu ikipe ya Mancheter City mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino Gabriel Jesus yakunze kwigaragaza cyane kuko yabanzagamo imikino hafi ya yose muri Arsenal.
Kugeza aka kanya cyaba ari igihombo gikomeye cyane kuba Arsenal yakina idafite Gabriel Jesus ndetse n’ibintu biteye inkeke haba no ku ruhande rw’umutoza Mikel Arteta kugeza ubu uyoboye urutonde rwa shampiyona y’Ubwongereza Premier League.
Kugeza ubu Jesus amaze gutsindira ikipe ya Arsenal ibitego bigera kuri 5 ndese yanabashije gutanga imipira itatu yavuyemo ibitego aho ibyo byose yabikoze mu mikino 9 amaze gukinira Arsenal yabanje mu kibuga.
Kugeza ubu kubura kwa Gabriel Jesus bije byiyongera ku bakinnyi barimo Mohamed Elneny na Emile Smith Rowe bose bari hanze y’ikibuga igihe kirekire.
Sibyo gusa kandi kuko na Zichenko bavanye muri Manchester City nawe byitezwe ko atari bubashe kugaragara kuri uyu mukino uzaba kuri uyu wa kane.
Zichenko ntabwo yabashije kugaragara ku mukino wahuje Arsenal ubwo yatsindaga ikipe ya Liverpool ibitego 3-2 mu mukino wabaye kuri iki cyumweru.
Gabriel Jesus yagize ikibazo ubwo yari yugarije bikomeye cyane ikipe ya Liverpool akaza kugongana n’umuzamu wa Liverpool Allison hamwe na Kostas Tsimikas.
Biteganyijwe ko umutoza Mikel Arteta agomba gukora impinduka aho Gabriel Jesus agomba gusimburwa na Eddie Nketiah.