Gabriel Jesus uheruka gutsinda igitego muri rimwe yagize byinshi atangaza ku mikinire ye

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Brazil Gabriel Jesus nyuma yo kumara imikino myinshi yarabuze aho izamu riba kuri ubu yashyize atangaza ko nawe akumbuye gutsinda kuko iteka ngo umukinnyi wese ahora yifuza gutsinda ibitego.

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yatangaje ko iyo ari mu kibuga aba yifuza gutsinda gusa naone avuga ko atareka gufasha na bagenzi be kugirango bakorere hamwe nk’ikipe ndetse ngo iyo ibiyo bibaye bakabona intsinzi ngo biramuwshimisha cyane.

Gusa yakomeje atangaza ko nawe ubwe akumbuye gutsinda igitego ndetse ngo ntabwo ikibazo ari uko adafite ubushobozi ahubwo avuga ko ubwo azongera gusekerwa n’amahirwe azongera gutsindira ikipe ye ibitego kandi ngo yishimira ko kuri ubu afite amahirwe mu ikipe kandi nziza.

Gabriel jesus yatangaje ko atakunze kubona amahirwe menshi yo gutsinda ibitego mu minsi ishize gusa avuga ko ku rundi ruhande ngo yatangiye afite umusaruro mwiza kandfi ngo nta numwe wigeze amuveba kugeza ubu.

Gabriel Jesus yaje mu ikipe ya Arsenal aturutse mu ikipe ya Manchester City aho yatanzweho akayabo ka Miliyoni 51 z’ama Pound kugirango abashe kwerekeza mu ikipe y’umutoza Mikel Arteta.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO