Gabriel Jesus yaremye agatima abakunzi ba Arsenal aboneraho no kubasaba ikintu gikomeye

Gabriel Jesus Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal ukomoka muri Brazil yibukije abakunzi bayo ko iyi kipe yari nziza kurusha Manchester United nubwo yabatsinze mu mukino wabaye mu mpera z’iki cyumweru.

Ikipe ya Arsenal iracyari iya mbere muri shampiyona y’Ubwongereza nubwo iheruka gutsindwa umukino yahuragamo n’ikipe ya Manchester United waberaga ku kibuga Old Trafford.

Iyi kipe yatakaje umukino wayo nyuma yo kumara imikino 5 itaratsindwa ndetse abenshi batekerezaga ko ari undi mwanya mwiza wo kwitwara neza imbere ya Manchester United y’umutoza Ten Hag.

Gusa ntabwo ariko uwo mukino waje kugenda kuko Mancheseter United yaje kwisasira Arsenal iyitsinda ibitego 3-1.

Gusa nubwo uyu mukino Arsenal yawutakaje rutahizamu wayo Gabriel Jesus yagize icyo atangariza abakunzi bayo ndetse mu magambo ye yagize ati: “Ntabwo twishimye.Ntekereza ko twagombaga gutsinda kuko twakinnye neza cyane.

Ibyiyumvo byacu birababaje kuko twayoboye umukino,Twari kubarusha hanyuma batwinjiza ibitego.

Twakinnye n’ikipe ikomeye kandi buri gihe biragorana, ni Premier League.

"Ni umupira w’amaguru, bafite abakinnyi beza kandi niba utagiye hariya ngo wige, uzagira ikibazo gikomeye - kandi niko byagenze."

Rutahizamu Jesus amaze gutsinda ibitego bitatu muri shampiyona kuva yagera muri Arsenal avuye muri Manchester City, afasha Gunners gufata umwanya wa mbere.

Nubwo ku cyumweru yatsinzwe ariko Arsenal yagumye ku mwanya wa mbere irusha inota rimwe City na Tottenham.

Jesus ufite imyaka 25, avuga ko igihe kigeze ngo ikipe y’abakiri bato ya Mikel Arteta yisubireho kandi yongere gutsinda.

Yagize ati: “Ubu nicyo gihe cyo kubyigiraho no kuzamura urwego.

Turimo kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino ariko haracyari ibintu byo kunoza kuri buri wese, umuntu ku giti cye ndetse n’ikipe.

Nta kipe ku isi itunganye kandi tugomba gukina dushaka kwinjiza igitego kandi ntitwinjizwe. Ariko rimwe na rimwe uwo duhanganye aba afite abakinnyi beza.

Ntekereza ko ubu ari urugamba rwacu kuzamura urwego mu bintu byinshi no kugaruka dukomeye.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO