Gabriel Martinelli yamaze gusinyira Arsenal amasezerano mashya agomba kugeza mu mwaka wa 2026

Umukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Brazil Martinelli yamaze kongera amasezerano mashya mu ikipe ya Arsenal aho kuri ubu uyu mukinnyi yamaze gusinya amasezerano agomba kugeza mu mwaka wa 2026 ndetse iyi nkuru ni imwe mu nkuru yanejeje abakunzi ba Arsenal ku buryo bukomeye.

Kugeza ubu uyu mukinnyi yari afite amasezerano agomba kurangira mu mwaka wa 2024 ndetse ikinyamakuru cyitwa The Football London cyatangaje ko Arsenal yahise imwongerera andi masezerano y’imyaka 2 ageza mu mwaka wa 2026 ndetse kuri ubu yamaze kumvikana byose n’ikipe ya Arsenal.

Kuva mu kwezi gushize uyu mukinnyi yakomeje kudahwema kugaragariza urukundo rukomeye ikipe ye ya Arsenal ndetse yakomeje kuvuga ko yifuza kuyigumamo ari umukinnyi wayo.

Mu minsi ishize kandi Martinelli yakomeje gushakishwa n’ikipe ya Chelsea hamwe na FC Barcelona aho aya makipe yombi yatangaje ko yamwifuzaga bikomeye icyakora kuri ubu yamaze gusinyira Arsenal ndetse yamaze kwemererwa ibihumbi 200 by’ama Pound buri cyumweru.

Gabriel Martinelli kandi yasinye amasezerano mashya nyuma y’abandi bakinnyi barimo Bukayo Saka,William Saliba ndetse kuri aba bose bari munsi y’imyaka 22 y’amavuko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO