Gaby Kamanzi yasohoye indirimbo yakoranye n’umuhanzi wa Uganda

Gaby Kamanzi ni umwe mu bahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze, yamaze gushyira hanze indirimbo yakoranye na Holy Keane wo muri Uganda. Ni muri gahunda avuga ko Imana yamushyizemo umugambi wo gukora alubumu ihuriyeho n’abahanzi mpuzamahanga.

Kuri ubu, iyi ndirimbi umuhanzikazi Gaby Kamanzi yakoranye n’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda, uzwi ku mazina ya Holy Keane Amooti yamaze gushyirwa hanze, bakaba barayise ‘Mu Mutima’.

Ni indirimbo ivuga Yesu n’agakiza yahaye abamwemera, inyungu ziba mu kwakira Yesu nk’Umwami n’Umucunguzi w’Ubugingo bw’abizera ndetse n’ibyiza abakorera.

Gaby Kamanzi avuga ko we na Holy Keane bateguye umushinga wo gukorana indirimbo muri 2014, ubwo bari bahuriye mu Iserukiramuco I Burundi nyuma baza gutegura umushinga w’indirimbo batangiye mu 2017, ariko amashusho bayakora muri uyu mwaka wa 2020.

Ati “Twakomeje gusenga tureka umwuka wera akatuyobora, ni uko byagenze ngo twandike iyi ndirimbo Mu Mutima mubona yasohotse.”

Ni indirimbo ‘Mu Mutima’ ikoze mu njyana ibyinitse [Dancehall], ari nayo uyu muhanzi Holy Keane akunze kuririmbamo. Yakorewe muri Kingdom Rekordz itunganywa na Producer Elisha Nsubuga [Eli Arkhis music].

Gaby Kamanzi avuga kandi ko ari gutegura alubumu ye yakabiri izaba iriho indirimbo zigera muri 14 cyane ko 10 za mbere zo zamaze gutunganywa aho kuri ubu igisigaye ari ukugenda azikorera amashusho.

Yakomeje avuga ko Imana yamubwiye ko iyi alubumu azayikora ariko agafatanya n’abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hanze yaho.

Ati “Maze igihe ndi gukora kuri alubumu yanjye ya kabiri, Imana yanshyizemo gukora alubumu y’Akarere no hanze yaho, rero Imana yanshyizemo gukorana n’abahanzi b’inshuti zanjye barimo abo muri Tanzania, u Burundi, Uganda n’ahandi.”

Gaby Kamanzi avuga ko mu mishanga ashyize imbere harimo gukomeza gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho zizaba ziri kuri iyi alubumu ye azamurika muri uyu mwaka.

Umva hano indirimbo Gaby Kamanzi yakoranye na Holy Keane

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO