Gahongayire Aline ati “Usenge cyane Imana iraguha urukingo”

Umuhanzikazi Aline Gahongayire ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatanze ubutumwa ku ba Nyarwanda muri iki cy’amage Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Corona avuga ko bagomba gusenga cyane kugirango Imana ibahe urukingo.

Aline Gahongayire yabanje atanga ubutumwa bubwira abantu kwirinda Coronavirus agira ati “Dukomeze twirinde ibikorwa bihuza abantu benshi, ingendo zitari ngombwa, tugume mu rugo uko dushoboye turwanya ikwirakwira rya Covad-19.”

Nyuma yo gutambutsa ubu butumwa aganira na Genesisbizz yavuze ko ibindi yavuga byanditse muri Bibiliya muri Zaburi 91.

Muri uwo murongo haragira hati “Uba mu rwihisho rw’Isumba byose, azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose. Ndabwira Uwiteka nti - Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.”

Ukomeje ukagera ku murongo wa gatatu haravuga ngo “Ni we uzakugobotora mu mutego w’umuhigi w’inyoni, anagukize icyorezo kirimbura imbaga.”

Akomeza agira inama Isi yose bitewe n’iki cyorezo cyugarije Isi ababwira ko Uhoraho azabarinda ati “Senga cyane IMANA izaguha urukingo.”


Gahongayire arasaba abantu gusenga kugirango Imana ibahe urukingo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO