Gahoro gahoro nirwo rugendo ikipe ya Police FC yisasiye Etincelles

Ikipe ya Police Fc y’umutoza Mashami Vincent ikomeje kugaruka mu murongo gahoro gahoro nyuma yo kwisasira ikipe ya Etinciles ikayitsinda ibitego 2-1.

Ikipe ya Police FC ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru yari yakiriye ikipe ya Ethicilles kuri Stade ya kigali i Nyamirambo maze umukino urangira ikipe ya Police FC ibonye intsinzi y’ibitego 2-1.

Ni umukino wakinwaga hategereje kurebwa niba iyi kipe iraza kwitwara neza nyuma yo kunganya n’ikipe ya APR FC mu mukino w’ikirarane.

Ikipe ya Police FC yafunguye amazamu ku gitego cyabonetse ku munota wa 35 w’umukino gitsinzwe na Twizerimana Onesme aho igice cya mbere cyarangiye gutyo.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Etincilles yaje kwishyura iki gitego aho ku munota wa 57 w’umukino bwana Molo Sumaila yaje kwishyurira Etincilles.

Gusa ikipe ya Police FC y’umutoza Mashami Vincent ntabwo yaje korohera iyi kipe kuko ku munota wa 66 w’umukino Twizerimana Martin fabrice yatsinze igitego gihesha intsinzi police FC maze umukino urangira utyo.





Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO