Gakwaya ‘Nkaka’ agiye kurongora undi umukobwa mugihe hari uwo yaherukaga kwambika impeta
- by BONNA KUKU
- 23/09/2020 saa 15:13

Celestin Gakwaya wamenyekanye cyane muri filime ’Serwakira’ nka Nkaka yatangaje I taliki y’ubukwe bwe n’umukobwa witwa Moreen Mutesi mugihe yaherukaga kwambika impeta uwitwa Rudasingwa Daniellla.
Tariki ya 13 Werurwe 2020 nibwo habayeho ibirori kuri Classic Hotel ubwo Gakwaya n’inshuti bishimamanaga yambitse impeta umukunzi we Rudasingwa Daniella bahuriye no muri Filime ’Ijuru tuvuga.’ Icyo gihe yamuririmbiye indirimbo ’Urabaruta’ y’umuhanzi Sebanani Andre.
Uyu munsi nibwo uyu Mugabe wamamaye muri filime zitandukanye yasohoye integuza y’ubukwe bwe ndetse hariho n’amataliki buzabera.
Icyaje gutungurana ni uko hariho amazina y’undi mukobwa witwa Mutesi Mooren. Ubukwe bwe n’uyu mukobwa watunguranye biteganyijwe ko buzaba taliki ya 12 Ukuboza 2020.
Gakwaya w’imyaka 42 y’amavuko ni umwe mu bakinnyi ba filime bagize igikundiro mu bihe bitandukanye. Yakinnye muri filime zitandukanye zamuhesheje iki gikundiro anakuramo agatubutse.
Integuza y’ubukwe bwe na Moreen Mutesi
Gakwaya yaherukaga kwambika impeta umukobwa witwa Rudasingwa Daniella