Gasingwa wayoboraga komisiyo y’imisifurire muri Ferwafa yeguye

Gasingwa Michael wari umuyobozi wa komisiyo y’imisifurire mu Rwanda yeguye ku mirimo ye nyuma y’igihe kitari gito akemangwa ku miyoborere ye ndetse n’umwuka mubi wari umaze iminsi uvugwa muri komisiyo ayoboye

Uyu mugabo yasezeye ku mwanya we ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 6 Nyakanga, abinyujije mu ibaruwa ngufi yandikiye Umuyobozi mukuru wa FERWAFA, avuga ko yeguye ku mirimo ye bitewe n’ubushake bwe.

Mu ibaruwa ye Gasingwa Michael yagize ati: “Kubera impamvu bwite, ndabamenyesha ko nsezeye ku buyobozi bwa komisiyo y’imisifurire muri Ferwafa, nshimiye abo twakoranye bose n’abanyamuryango bangiriye ikizere nkaba nzakomeza gutanga umusanzu wanjye mu mupira w’amaguru igihe bizakenerwa.”

Genesisbizz yifuje kuvugana n’uyu mugabo ngo atangaze icyatumye yegura kuri uyu mwanya, ariko telefone ngendanwa ye ntiyacamo.

Gasingwa Michael yakunze kuvugwaho kutumvikana n’abasifuzi bafatwa ko ari bakuru mu Rwanda, bitewe nuko ngo uyu muyobozi agifata iyi ntebe, yahise azamura abasifuzi benshi mu kiciro cya mbere ndetse abari bahari bagenda begezwayo nkuko babigaragaje.

Uretse kandi kuba yarashinjwe iki kibazo, harimo no kuba muri iyi komisiyo haravuzwemo ibibazo bya ruswa, yewe ko bishobora no kuba byarageze mu rwego rukuru rw’ubugenzacyaha RIB.

Ibaruwa y’ubwegure ya Gasingwa Michael

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO