Gasogi United yasinyishije ya ntare y’akanwa kabwiga

Gasogi United yasinyishije rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi bise Intare y’akanwa kamwe kabwiga watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’Abarundi mu myaka ishize.

Umuyobozi wa Gasogi United Kakoza Nkuliza Charles bakunda kwita KNC yari amaze iminsi ateguza abantu ko agiye kumanura rutahizamu yise Intare y’akanwa kamwe kabwiga, Uyu mugabo yavugaga ko uwo musore azaba ateye ubwoba ndetse ko azatsinda ibitego byinshi muri shampiyona.

Nkuko bigaragara ku rukuta rw’iyi kipe, bavuze ko basinyishije Iddy Museremu uyoboye abatsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona y’U Burundi inshuro nyinshi.

Bagize bati: “Ohhhhhhhh Intare y’Akanwa Rwabwiga yamenyekanye !!!! Iddy Museremu uyoboye abatsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona y’U Burundi inshuro nyinshi.”

Uretse kandi Iddy Museremu Gasogi United yasinyishije abandi bakinnyi barimo Bertrand bakuye muri Mukura, Assad bakuye muri Espoir Fc, Bola Bola Lobota Emmanuel bakuye muri DRC, Mazimpaka Andrew wasezeye muri Rayon Sport, Beya Beya bakuye muri Maniema muri Congo ndetse n’abandi batandukanye iyi kipe yaguze mu isoko ry’impeshyi ishize.

Iddy Museremu ari gusinya amasezerani ya Gasogi United

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO