Gasogi United yirukanye Tidiane Kone, isinyisha rutahizamu w’Umugande.

Ikipe ya Gasogi United ibarizwa mu kiciro cya mbere hano mu Rwanda, yamaze gusezerera uwahoze ari Rutahizamu wayo w’umunye-Mali, Tidiane Kone, isinyisha umugande.

Gasogi United yamaze gusinyisha rutahizamu w’umugande witwa Hassan Kikoyu uvuye mu gihugu cya Uganda amasezerano angana n’imyaka ibiri n’igice, ndetse ihita inasezerera uwari rutahizamu wayo.

Rutahizamu w’Umugande Kikoyu wasinye imyaka 2 muri Gasogi United

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Uganda wasinye ku gicamunsi cy’uyu munsi, aje asanga undi rutahizamu wasinye muri iyi kipe witwa Nshimiyimana Ibrahim wirukanwe mu ikipe ya As Kigali mu mpera z’igice cya mbere cya shampiyona. We akaba yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’igice.

Hassan Kikoyu abaye umukinnyi wa 4 Gasogi United iguze, muri iyi mikino yo kwishyura, nyuma ya Ndikumana Trésor wakiniraga AFC Leopards yo muri Kenya n’umunyezamu Kwizera Olivier wakinaga muri Afurika y’Epfo na Ibrahim.

Tidiane Kone wirukanwe muri Gasogi United

Gasogi kandi yasezereye Tidiane Kone waje muri iyi kipe avuye iwabo mu kwezi kwa Nzeri 2019. Uyu munya-Mali yatsindiye Rayon Sports ibitego 7 mu mikino yose yayikiniye mbere yo kuyivamo yerekeza mu ikipe ya NAPSA Stars yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia.

Mu mikino ya shampiyona uyu mugabo yakinnye mu ikipe ya Gasogi United, ntari ku rutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi.

Gasogi United imaze iminsi yiyubaka
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO