Gasopo!Usher yihanangirije P.Diddy unenga injyana ya R&B

Umuhanzi uri mu bakomeye Usher yasubije umuraperi P.Diddy, wanenze injyana ya R&B nyuma yo gutangaza ko iyi njyana yasubijwe inyuma n’abahanzi bayikora.
Umuraperi ukomeye cyane ndetse akaba n’umwe mu batunze agatubutse ariwe P. Diddy yanenze bikomeye abahanzi bakora injyana ya R&B asobanura ko iyi njyana yasubiye inyuma cyane ndetse atunga agatoki ba nyirayo bayikora aho yasobanuye ko aribo ba nyir’abayazana.
Gusa bwana Raymond Usher yahise yihutira kumusubiza ndetse aranamwihanangiriza bikomeye amubuza gukomeza kuvuga nabi iyi njyana.
Mu magambo ye umwami wa R&B ariwe Usher yagize ati: ’’ Sinumva ukuntu umuntu nka Diddy umenyereye iby’umuziki, avuga ko injyana ya R&B yapfuye kandi imaze imyaka myinshi iri ku isonga.
Ndibaza niba afata umwanya we akumva iyi njyana, mbere yo kuvuga ko yapfuye. Ubuse ntabona n’abahanzi beza bakora iyi njyana bagezweho ubu? Mbona ibyo yavuze ari ubusazi atari yabitekerejeho’’.