Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Rutahizamu utazibagiranwa mu mitwe y’Abanyarwanda kubera uburyo yajyanye U Rwanda mu gikombe cya Afurika 2004 Jimmy Gatete bataziraga izina Imana y’ibitego kuri ubu ari mu Rwanda.
Uyu rurangiranwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda Jimmy Gatete yasesekaye mu Rwanda kuri uyu wa Mbere nijoro aho yitabiriye ibirori byo gutangiza Legends dore ko bigomba gutangira kuri uyu wa 12 kugeza kuwa 14 Ukwakira.
Kuri Ubu Jimmy Gatete, abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse yasezeye ku mupira w’amaguru mu mwaka wa 2013.
Mu ikipe y’igihugu Amavubi Gatete Jimmy yakinnyemo imikino 42 abasha gutsinda ibitego 25.
Uyu mugabo ni umwe mubatitije Uganda na Ghana ubwo bahatanaga mu mikino bahuyemo ndetse icyo gihe yararirimbwe bikomeye kubera ubuhanga yagaragazaga mu gutaha izamu nta mususu.
Jimmy Gatete, Karekezi Olivier na Jimmy Mulisa ni abakinnyi batazibagiranwa mu mateka y’ikipe y’igihugu Amavubi kubera uburyo bitwaye bagafasha U Rwanda kwerekeza mu gikombe cya Afurika mu mwaka wa 2004
Jimmy Gatete yibukirwa cyane ku gitego yatsinze Uganda ndetse na Ghana