Gauchi yasohoye indirimbo nshya avuga ko muri 2021 azamurika Album

Umuhanzi Gauchi The Priest yasohoye indirimbo nshya yise ‘Nezerwa’ avuga ko muri gahunda afite umwaka utaha harimo no kumurika Album ye ya mbere yise Collabo.

Iyi ndirimbo nshya ya Gauchi yayise ‘Nezerwa’ ikubiyemo ubutumwa bubwira abantu kwishima ariko batibagiwe Imana.

Aganirana na Genesis Tv yagize ati “Nezerwa irimo ubutumwa bukangurira abantu kunezerwa ariko bakinezeza batibagiwe Imana gusa nahisemo kuyisohora muri iyi minsi kugirango izafashe abantu mu gusoza umwaka batangira n’undi.”

Nyuma y’iyi ndirimbo avuga ko ateganya gusohora indi mu mpera za Mutarama 2021 kugirango Album ye izabe yuzuye.

Ati “Ndi gukora kuri Album yanjye nise Collabo ntagihindutse izajya hanze muri 2021 rero biransaba gukora cyane kugirango izabe ifite indirimbo zihagije kandi nziza.”

Album azamurika ngo izaba yitwa Collabo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO