Gen. Kabarebe yibukije urubyiruko ko urugamba rwo kubohora igihugu rukomeje

General James Kabarebe yabwiye urubyiruko rwitabiriye itorero ry’urungano ikiciro cya 4 ko Igihugu kigira intego ariko n’umuntu agira intego y’icyo ashaka kugeraho, aboneraho kubabwira icyo igihugu kibakeneyeho.

Yagize ati “Igihugu kigira intego ariko nawe nk’umuntu ugira intego y’icyo ushaka kugeraho, urugamba rwo kubohora igihugu rurakomeje kandi namwe mugomba kurugiramo uruhare.”

Umujyanama wa Nyakubahwa Perezida wa Republika mu by’Umutekano General James Kabarebe yabigarutseho ubwo yaganirizaga Urubyiruko rwitabiriye Itorero ry’urungano IV mu kiganiro “Indangagaciro za RPA/RDF mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, guhagarika Jenoside no kubaka u Rwanda Rushya”.

Yabwiye uru rubyiruko ko udashobora gutsinda umuntu urwanira kubaka igihugu.

Yavuze ko ‘Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside twabigezeho tutarusha ibikoreho n’ingabo abo twari duhanganye, Twatsinze Urugamba kuko twari dufite Intego, twunze ubumwe, indagagaciro zirimo ikinyabupfura no gukunda igihugu.’

Akomeza agira ati “Ntabwo watsinda umuntu urwanira kubaka igihugu wowe urwanira kugisenya ntabwo byakunda”

Iri torero riri kubera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, ryitabiriwe n’Urubyiruko ruba mu Gihugu no mu mahanga bose hamwe bakaba ari 500.

Abatozwa batozwa kwiyereka gitore, igikorwa gikubiyemo indangagaciro yo kumvira, gukorera hamwe no kutabusanya.

Itorero ry’Urungano ni ihuriro ry’Urubyiruko ruva mu byiciro bitandukanye rusangiye intego yo gukomeza gushimangira Indangagaciro na Kirazira z’Umuco Nyarwanda ndetse no guhitamo ibibereye u Rwanda hubakiwe ku mateka.

Ibyiciro 3 bimazegutozwa byatorejwemo Urubyiruko 1906 barimo abo mu Gihugu imbere 1630 n’ababa mu mahanga 276.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO