Genesis TV yahawe igihembo nka Televiziyo iteza imbere imyidagaduro

Televiziyo ya Genesis TV iri mu zahembwe nk’ikinyamakuru cya mbere mu Rwanda mu guteza imbere imyidagaduro mu birori byateguwe na Kalisimbi Events biba buri mwaka.

Ibi birori byabaga ku nshuro ya gatandatu byabereye muri hotel Lemigo, byari byitabiriwe n’abayobozi b’ibigo bikomeye mu gihugu ndetse n’abanyamakuru batandukanye mu rwego rwo gushimira ibyo bigo .

Mu ijambo rye Bwana Mugisha Emmanuel Umuyobozi mukuru wa Karisimbi Events yagize ati “Nubwo byari bigoranye uyu mwaka twatekereje kuri buri wese watanze servise nziza ntacyo dusize inyuma kugira ngo buri wese yibone muri iki gikorwa kandi bimuhe ingufu zo gukomeza gutanga serivise nziza."

Yakomeje ashimira buri wese witanze mu bafatanyabikorwa batandukanye bateye icyo gikorwa inkunga kugira ngo kigende neza yanashimiye itangazamakuru ryose bitewe n’ uruhare rigira mu mitangire nyiza ya Serivise .

Madamu Niragire Marie France Umuyobozi mukuru wa Genesis Tv nyuma yo kwakira ibihembo bibiri harimo icya Televeiziyo nziza yateje imbere imyidagaduro ndetse nicy’umugore witeje imbere (Best Entrepeneur ) yashimiye cyane Ubuyobozi bwa Kalisimbi Events uburyo bwazirikanye ibikorwa bya Genesis Tv mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda.

Ati “Ni ishimwe ku itsinda ryose ry’abakozi ba Genesis Tv n’urubyiruko rukunda kwishima kuba tugeze kuri ibi nibo kandi tuzakomeza guteza Imbere imyidagaduro."

Ku bijyanye n’igihembo cy’umugore witeje imbere yavuze ko ashishikariza abari n’abategarugori gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane kuko nabo bashoboye kandi ntacyo batakwigezaho mu gihe batashyizemo ubushake.


Niragire Marie France washinze Genesis TV avuga ko azakomeza guteza imbere imyidagaduro

Urutonde rwabegukanye ibihembo

1. MID DAY RADIO TALK SHOW OF THE-ISANGO RELAX TIME
2. LOCAL NEWS TV STATION OF THE YEAR-TV1
3. ENTERTAINMENT TV STATION OF THE YEAR-GENESIS TV
4. ENTERTAINMENT NEWS WEBSITE OF THE YEAR-INYARWANDA.COM
5. TV SHOWBIZ OF THE YEAR-411 PRIME TV
6. ENTERTAINMENT TV SHOW OF THE YEAR-FLASH HYPE
7. GOSPEL TV SHOW OF THE YEAR- PRESS PLAY(KC2)
8. GOSPEL RADIO SHOW OF THE YEAR- HIMBAZA(CITY RADIO)
9. COMMERCIAL BANK OF THE YEAR-ACCESS BANK
10. INSURANCE COMPANY OF THE YEAR- SANLAM.
11. MICRO FINANCE OF THE YEAR-PLC
12. TRAVEL AGENCY OF THE YEAR-SATGURU TRAVELS & TOURS
13. PETROLEUM COMPANY OF THE YEAR-SP
14. RETAIL SHOP OF THE YEAR-MINISO
15. CONSUMERS CHOICE OF THE YEAR -DANUBE
16. REAL ESTATE DEVELOPER OF THE YEAR-UDL
17. PROPERTY MANAGER OF THE YEAR- RAINBOW
18. HARD WARE SHOP OF THE YEAR-ABC STYLES AND BATHZ
19. SECURITY GUARD SERVICE OF THE YEAR- GARDAWORLD
20. FURNITURE & GENERAL FURNISHING – PRIME IMPEX
21. FOOD PROCESSING COMPANY OF THE YEAR-SINA GERALD
22. SHIPPING& LOGISTICS COMPANY OF THE YEAR – GULF FIRST
23. OPTICAL & EYE CARE SERVICE PROVIDER OF THE YEAR- DR. AGRWAL EYE HOSPITAL
24. MATRESS COMPANY OF THE YEAR-MATELAS DODOMA
25. ROOFING COMPANY OF THE YEAR- SAFINTRA
26. MECHANICAL ENGENEERING CONSULTANT OF THE YEAR – VOLTECH LTD
27. DISTILLERY COMPANY OF THE YEAR – INGUFU GIN LTD
28. TV CHANNEL PROVIDER OF THE YEAR – STAR TIMES
29. INTERNATIONAL EDUCATION RECRUITMENT AGENCY OF THE YEAR – PENDAFRICA SMART SERVICES
30. SKILLS DEVELOPMENT INSTITUTE OF THE YEAR- NZIZA TRAINING ACADEMY
31. SECURITY SOLUTIONS COMPANY OF THE YEAR- ROBOTICS SOLUTIONS
32. JOB RECRUITMENT AGENCY OF THE YEAR – JOB INVIT
33. FEMALE ENTREPRENEUR OF THE YEAR
34. NEW BRAND OF THE YEAR- DP WORLD
35. NGO OF THE YEAR- WIBENA INSTITUTE
36. YOUNG INNOVATOR OF THE YEAR – ALAIN PHILBERT NTIHINYURWA
37. FASTEST GROWING SME OF THE YEAR- SONGA LOGISTICS
38. SPECIAL RECOGNITIONS (DK OPTICALS, RIM & ITA)
39. OVERALL OUTSTANDING SERVICE PROVIDER OF THE YEAR – GORILLA LOGISTICS.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO