Gentil Misigaro yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya

Gentil Misigaro yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ’Iyo Mbimenya’ yafatiwe ku migabane 2 mu bihugu 3 bitandukanye.

Buri Munsi, Biratungana, Hari Imbaraga ni zimwe mu ndirimbo zatumbagije izina ry’umuhanzi Gentil Misigaro, kuri ubu wamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ’Iyo Mbimenya’. Ni amashusho yageze hanze tariki 31/01/2020.

Aya mashusho y’iyi ndirimbo yari ategerejwe na benshi, ashyizwe hanze nyuma y’urugendo rw’ivugabutumwa Gentil Misigaro amazemo iminsi ku migabane itandukanye.

Uyu muhanzi mu ndirimbo"Iyo Mbimenya" yumvikana aririmba ati "Iyo mbimenya simba naratinye, iyo mbimenya simba nararize. Mfasha menye ko mpora ndinzwe iteka, uzi ibindushya n’ibindemerera, urabanza ukabisuzuma neza, iyo menya ko biba ari ibipimo, iyo menya ko biba ari amasomo, iyo mbimenya simba narihebye, iyo mbimenya simba nararize."

Gentil Misigaro yabwiye GENESISBIZZ ko, amashusho y’indirimbo yafatiwe ku migabane 2, irimo Afurika na Australia), mu bihugu bitatu bitandukanye ari byo; Rwanda, Kenya na Australia, ikaba yararirimbiwe muri Canada.

Iyi ndirimbo ikora ku buzima bwa buri wese, haba mu byo umuntu yanyuzemo, ibyo ari kunyuramo ndetse ikanamufasha no kuzitwara neza mu bihe biri imbere. Gentil Misigaro akaba avuga ko yayanditse bivuye ku bintu byinshi yagiye anyuramo mu buzima.

Yagize ati "Inspiration y’iyi ndirimbo yaturutse mu bintu byinshi nagiye nyuramo mu buzima, ndetse n’umuryango wanjye. Umunsi umwe ndi kuganira n’umukozi w’Imana witwa Felix twari duhuriye muri Seattle Washington-USA muri 2018 twibukiranya ukuntu dukunda gushima Imana ari uko ibibi bitugezeho ikabidukuramo.

Yakomeje agira ati “Ariko ntitwibuke ya minsi yose ihora iturinda. Iyaba Imana yari iduhumuye amaso y’Umwuka ngo turebe uburyo ihora itugirira neza ntabwo twakabaye turira kuko hari Imana ikoresha inzira y’umubabaro kugira ngo itugeze ku masezerano yayo.”

Yunzemo ati “Reba inkuru ya Yosefu, Yobu, Moses, Daniel, Dawidi, ndetse n’abandi batubanjirije. Rero, narangiza mbwira abakunzi banjye bose nti: Ibihe bigoye nibikugeraho ntukihutire kurira cyangwa kugira ubwoba.”

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na producer Bruce afatanyije na Gentil, amashusho yayo atunganywa na BJC official. Producer Danny yafashe amashusho yafatiwe muri Brisbane-Australia naho ayafatiwe muri Afrika mu mujyi wa Nairobi-Kenya yo yafashwe na Ganza images.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ’IYO MBIMENYA’ YA GENTIL MISIGARO

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO