Gerayo Amahoro yakiranywe urugwiro muri AEBR

Polisi y’igihugu yakomereje Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo amahoro’ mu ishyirahamwe ry’amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), bwakirwanwe na Yombi

Kuri iki cyumweru kandi ishyirahamwe ry’amatorere ya Ababatisita mu Rwanda (AEBR-Association des Eglises Baptistes au Rwanda) nayo yagejejwemo ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

Umuyobozi wa AEBR Bishop Ndagijimana Emmanuel yabwiye abakristu ko ubu bukangurambaga atari ubwa Polisi ahubwo ari ubw’abantu bose, bakwiye kubugira ubwabo.

Yagize ati: “Twaba tujya gusenga, ku isoko, mu kazi n’ahandi hose tujya dukora urugendo, tugomba kubahiriza ubu butumwa bwa Gerayo Amahoro kuko nitwe n’imiryango yacu bufitiye akamaro.”

Yakomeje agira ati “ Niyo mpamvu ubu butumwa Polisi idushyikirije dukwiye kubugira ubwacu kandi tukaba n’abavugizi bo kubugeza ku bandi kugira ngo twese dufatanye kwirinda no gukumira impanuka.”

Polisi y’u Rwanda ikangurira abakoresha umuhanda kwirinda amakosa ashobora guteza impanuka kandi bakubahiriza ibyapa n’ibimenyezo byo mu muhanda ndetse n’amabwiriza n’inama bahabwa n’abapolisi kuko byose biba bigamije kurinda ibyago bishobora kugera ku bakoresha umuhanda.

Ubu bukangurambaga bwa Gerayo amahoro Polisi y’u Rwanda yakoreye mu mpuzamatorero y’abaporotesitanti mu Rwabda bubaye nyuma y’aho ku cyumweru gishize tariki ya 12 Mutarama bwari bwareye muri Kiliziya gaturika mu Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO