Ghislain Armel wakinaga muri Kiyovu yasinyiye Rayon Sport

Rutahizamu Armel Ghislain ukomoka muri Cameroon wakinaga muri Kiyovu Sport yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sport amasezerano y’imyaka itatu, nyuma ya gasopo yari amaze iminsi aha ubuyobozi bwa Kiyovu ko nibutamwishyura azishakira indi kipe yerekezamo.

Uyu musore wari ufitiye amazerano Kiyovu Sport Club, yageze mu Rwanda mu ntangiriro za Nzeri amenyesha ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport ko nibutamusubiza amafaranga yakoresheje aza mu Rwanda ngo bunamuhe nayo bwari bumurimo, azishakira indi kipe yo kwerekezamo.

Amakuru agera kuri Genesis yizewe nuko uyu musore yamaze gusinyira Rayon Sport ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 Nzeri 2020, amasezerano y’imyaka itatu, aho amakuru avuga ko azahabwa miliyoni 6 zo kumugura.

Armel umeze nkuwivumbuye kuri Kiyovu Sport, yari afitiwe n’iyi kipe y’abanyamujyi amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi maganatandatu (1,600,000frw)

Rutahizamu ukomoka muri Cameroon ntagihindutse nabona urupapuro rumurekura ava muri Kiyovu, azakinira iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino, aho azaba yiyongereye ku bandi bakinnyi barimo Manase Mutatu, Kwizera Olivier ndetse n’abandi basinye muri iyi kipe.
Ghislain Armel wasinyiye Rayon Sport

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO