Gicumbi Fc yahawe uburenganzira bwo gukinira ku kibuga cyayo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryahaye uburenganzira ikipe ya Gicumbi Fc, bwo kwakira imikino yayo ya shampiyona mu kiciro cya mbere ndetse n’iyindi nyuma y’ivugururwa ry’ikibuga cyabo.

Ibi bibaye nyuma yuko, ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi Fc buhamagariye Ferwafa kuza gusura ikibuga cyabo ndetse ngo barebe niba cyujuje ibisabwa kugira ngo cyakire imikino itandukanye ya shampiyona, Ferwafa yahaye uburenganzira Gicumbi bwo kuhakirira imikino yayo nyuma yuko yikoreye isuzuma.

Mu itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bashyize hanze uyu munsi Tariki 19 Gashyantare 2020, batangaje ko basanze ikibuga cya Gicumbi kimeze neza gikwiye kwakirirwaho imikino ya shampiyona isigaye.

Imyanzuro y’akanama gashinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA Club Licencing First Instance Body) y’umwaka w’amarushanwa wa 2019-2020, yatumye n’ikibuga cy’iyi kipe kitemerwa ndetse kirahagarikwa gitangira gusanwa.

Gicumbi Fc yatangiye gukina shampiyona muri uyu mwaka idafite ikibuga, itira Kiyovu Sports Ku Kumena, maze ihakinira mikino ibanza ya shampiyona ndetse n’iyo kwishyura mike.

Ikibuga cy gicumbi Fc cyemewe na Ferwafa

Kuri ubu imikino ya shampiyona isigaye Gicumbi Fc izakirira ku kibuga cyayo ni ine, aho harimo Sunrise, Gasogi United, Etincelles, ndetse na As Kigali. Indi mikino yose uko ari itandatu, Gicumbi Fc izakirwa.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO