Gicumbi yakwivana ku mwanya iriho-Umutoza mushya

Munyankindi Jean Paul umutoza mushya w’ikipe ya Gicumbi FC, yavuze ko mu bikubiye mu masezerano afitanye n’ubuyobozi bwamuhaye akazi ko gutoza iyi kipe nta nshingano zo kuba uwa mbere muri shampiyona. Ahubwo ko ari ukuyivana ku mwanya wa nyuma iriho kugeza ubu.

Mu cyumweru gishize nibwo Ubuyobozi bwa Gicumbi FC bwatangaje ko bwabonye umutoza mukuru w’iyo kipe ariwe Munyankindi Jean Paul wigeze kuba Umutoza mukuru wa APR FC, Mukura Victory Sports na Police FC mu myaka yashize. Akaba yarafashe uwo mwanya asimbuye Nduwantare wayitozaga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino ikipe ye ya Gicumbi yanganyijemo na Rayon Sports igitego 1-1, yavuze ko Ubuyobozi bwe bufite inshingano zo kwikura mu bibazo bwishyizemo bigendanye n’umwanya mubi abanyagicumbi bariho ku rutonde rwa Shampiyona.

Yagize ati: “Icyo yansabye ni icyo ncaka kuyiha. Muzi ibibazo ifite (Gicumbi Fc), muzi aho iri, niba ariyo yahishyize, niba aribo bayihashyize nabo babifitemo uruhare rwo kuhikura. Njyewe icyo bansabye ni ukuva aho iri nkayijyana ahandi, aho rero ntabwo ari ukuba uwa mbere, ahubwo ahandi ni aho bashaka kumbuza nubwo nta muntu ushobora kunjya imbere.”

Munyankindi wagizwe umutoza wa Gicumbi FC, uyu niwo mukino wa mbere yari atoje muri iyi kipe. Yabaye umutoza muri APR FC nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma yo kuvamo yagiye muri Volcanique y’i Musanze mbere yo kwerekeza i Burayi. Uyu mutoza kandi yanatoje amakipe atandukanye arimo Mukura Vs, police Fc n’ayandi.

Nyuma y’umunsi wa 24 wa shampiyona utari wakinwa ku makipe amwe n’amwe, Gicumbi Fc iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 16, aho iri nyuma ya Heroes na Espoir zo zifite amanota 17.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO