Gisa Cyinganzo yatanze ihumure mu ndirimbo nshya yo kwibuka ‘Hora’

Abahanzi Nyarwanda barimo Gisa Cyinganzo bakomeje gutanga umusanzu wo gufata mu mugongo abahuye n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 biciye mu ndirimbo.

Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 cyatangiye tariki 7 Mata uyu mwaka, aho kibaye ku nshuro ya 26, aho abanyarwanda bari mu Rwanda no hanze y’U Rwanda bibuka ari nako bakumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Gisa Cyinganzo aganira na Genesisbizz yadutangarije ko iyi ndirimbo igamije guhumuriza abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, no kudaheranwa n’agahinda muri ibi bihe baba bibuka.
Yagize ati: “iyi ndirimbo irimo ubutumwa buhumuriza abanyarwanda kudaheranwa n’agahinda, ngaragaza ko ahahise hacu hakagombye kutubera icyizere cyo kubaho neza.”
Iyi ndirimbo Gisa Cyinganzo yayise ‘Hora’ irimo amagambo ahumuriza, agira ati: ‘Never again (Ntibizongere), …bapfuye urw’agashinyaguro bazira uko bavutse, kandi aribo batiremye, mureke tubibuke ariko tuniyubaka, ahahise hacu hatubere icyizere cyo kubaho neza…’

Kuwa 3 Mata 2020, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yashyize ahagaragara itangazo rireba ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu turere, aho yashimangiraga impinduka zabayeho nyuma y’amabwiriza ya Guverinoma y’U Rwanda yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi yari yateranye kuwa 01 Mata 2020.
Iyi komisiyo yatangaje ko mu mpinduka ebyiri zabayeho, zari zirimo kuba iki cyumweru cyo kwibuka cyari gutangizwa n’itsinda rito, byaje gukurwaho kugira ngo hirindwe Koronavirusi.
Ndetse n’uburyo bwo gusoza iki cyunamo byari kubera ku rwibutso rwa Rebera mu karere ka Kicukiro tariki 13 Mata 2020, bikaba byaraje guhindurwa kuira ngo hakomeze kwirinda ikwirakwizwa rya Koronavirusi nk’uko inama y’abaminisitiri yabyemeje.
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko uburyo Buhari bwo kwifashisha kwibuka ku nshuro ya 26 ari ugukoresha radio, televiziyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga.
Ibi bikorwa kandi byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda usanga ishyigikirwa cyane n’ubutumwa abahanzi bifashisha mu ndirimbo zabo, mu kurushaho kwibuka ari nako biyubaka.

Umva indirimbo nshya ya Gisa Cyinganzo yageneye kwibuka 26 yise ‘Hora’:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO