Gisimenti hashyizwe ishami ritanga udukingirizo ku buntu amasaha 24/24 iminsi yose

Guhera ku wa gatanu dusoje tariki 25 Werurwe 2022, RBC ku bufatanye na AHF bashyizeho gahunda yo gutanga udukingirizo ku buntu ku Gisimenti mu gace kahariwe ibikorwa by’imyidagaduro n’ubucuruzi.

Iyi gahunda izajya ikorwa amasaha 24/24 iminsi 7/7 ku Gisimenti mu gace kahariwe ubucuruzi n’imyidagaduro ahatagera ibinyabiziga aho bita car free zone.

Ntabwo aha hazajya hatangirwa udukingirizo gusa ahubwo no kubifuza kumenya uko bahagaze ku bigendanye a Virusi itera Sida bazajya bapimwa, bahabwe n’ubujyanama.

Iki gikorwa cyo gutanga udukingirizo cyateje impagarara aho bamwe banenze uyu mwanzuro bavuga ko ari ugushyigikira ubusambanyi abandi bagaragaza ko bawishimiye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko agakingirizo gakoreshejwe neza karinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda zitateguwe ku kigero cya 98% nk’uko tubikesha ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima.


Ahatangirwa udukingirizo

Umwe mu baje guhabwa udukingirizo amaze kwiyandikisha

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO