Uguhiga ubutwari muratabarana Elon Musk atumye Trump yongera gukoresha Twitter

Umukire Elon Musk kuva yagura Twitter yatangaje ko uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika bwana Donald Trump agomba kongera gukoresha urubuga rwa Twitter dore ko uyu mugabo yari amaze igihe yarafungiwe urubuga rwa Twitter.

Nyuma y’uko umuherwe Elon Musk yegukanye imigabane yose y’urubuga rwa Twitter ku kayabo ka miliyari 44 z’amadorari , yanzuye ko agiye kugarura kuri Twitter uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump umaze igihe yarambuwe uburenganzira bwo kuyikoresha.

Uyu muherwe yatangarije itangazamakuru ko twitter ikwiriye kwirinda gusiba inyandiko z’abantu no kubahagarika igihe kirekire.

ElonMusk yagize ati “Twitter ikwiye kwitonda mu bijyanye no gusiba inyandiko no kubuza abantu igihe kirekire. Ntabwo mbona ko byari byiza guhagarika Donald Trump, ntekereza ko atari byo.”

Umuyobozi mukuru wa Tesla mu kiganiro na Financial Times yavuze ko icyemezo cyo kubuza Trump gukoresha Twitter ngo cyari icyemezo kibi .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO