Goma: Charly na Nina Bakoze igitaramo cy’amateka

Itsinda ry’abakobwa babiri Charly na Nina ry’asusurukije abitabiriye iserukiramuco rya muzika ryiswe iry’amahoro ryamaze iminsi itatu ryaberaga mu mujyi wa Goma ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nkuko bari barabitangaje ko bazitabira iri serukiramuco rya muzika, aba bakobwa bagaragaye ku rubyiniro ku itariki 06 Gashyantare 2022, bagaragariza abakunzi babo ko bagishoboye nka mbere kuva binjira ku rubyiniro kugeza basoje igitaramo.

Baherekejwe na Symphony Band, itsinda ry’abasore bize mu ishuli rya muzika ku Nyundo baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe nka Indoro, Agatege, Owooma n’izindi.

Babajijwe ku bijyanye no kuba bari baratandukanye aba bakobwa babwiye itangazamakuru ko kuba bari bamaze igihe badakora umuziki ari ikiruhuko bari barihaye, ngo gusa bagarukanye ibikorwa by’inshi bibateza imbere ndetse na muzika muri rusange.

Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba baraba bamaze gushyira hanze indirimbo yabo bamaze igihe bari gutunganya nyuma yo Gusubirana.

Abafana bishimiye cyane itsinda rya Charly na Nina.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO