Google yahagaritse imishahara y’abakozi batikingije abandi bazirukanwa

Kompanyi ya Google isanzwe ibarizwamo imbuga nka Youtube, Google translate, Google Maps n’izindi gahunda za mudasobwa zitandukanye dukoresha buri munsi yatangaje ko abakozi bayo bagomba kuba barikingije covid-19 bitarenze tariki 18 Mutarama, Bitihise bagahura n’ingaruka zikomeye zirimo kugabanyirizwa imishahara no kubura imirimo yabo.

Google isanzwe ifite ikicaro gikuru i California muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Iyi kompanyi yafashe ingamba zikomeye aho abakozi bayo bazaba batarikingiza covid-19 kugeza tariki 18 Mutarama 2022 bazahita bakurwa ku rutonde rw’imishahara igihe kingana n’iminsi 30.

Abazakomeza kwinangira bazakurwa ku rutonde rw’imishahara mu gihe kingana n’amezi atandatu n’aho abazanga kwikingiza burundu bazirukanwa ku kazi nkuko tubikesha CNBC.

Google nanone yatanze itegeko ko buri wese ugomba kwinjira mu kigo cyayo agomba kuba yarikingije mu buryo bwuzuye icyorezo cya covid-19 ndetse ko batazemera kwisuzumisha bihoraho ko byasimbura urukingo.

Iki cyemezo Google ifashe cyije nyuma y’itegeko ryatanzwe na perezida Joe Biden aho yavuze ko gukingira covid-19 bigomba kuba itegeko ku bigo binini. Iri tegeko rigomba kuba ryaramaze gushyirwa mu bikorwa bitarenze tariki 18 Mutarama.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO