Granit Xhaka yaciye agahigo ko guhabwa amakarita y’umutuku ndetse avuga ko gukina atari umuziki

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Ubusuwisi yujuje amakarita 5 y’umutuku kuva yagera mu kipe ya Arsenal mu mwaka wa 2016 aguzwe n’umutoza Arsene Wenger, nyamara uyu mukinnyi yavuze ko gukina bidakwiye kumera nk’umuziki babyina.

Granit Xhaka yahawe ikarita ya 5 y’umutuku ndetse amaze no kugwiza amakariata agera kuri 49 mu mikino 180 amaze gukinira ikipe ya Arsenal muri shampiyona y’Ubwongereza kuva yashyika mu ikipe ya Arsenal mu mwaka wa 2016.

Abafana benshi b’iyi kipe bakomeje kwibaza icyo uyu mukinnyi yaba akimara mu ikipe ya Arsenal bigendanye n’imyitwarire ye idahwitse kuko yagiranye ikibazo gikomeye n’abafana ba Arsenal ubwo yazamuraga urutoki rusumba izindi maze akabatuka ibi byatumye uyu mukinnyi arema urwango rudasanzwe hagati ye n’abafana.

Uyu mukinnyi yabwiye bagenzi be ati’’ Iyo turimo gutsindwa ndabizi ibyo abafana bamvugaho ndetse iyo turimo kwitwara neza ndabizi ntacyo bashobora kumvuga kibi gusa icyo batekereza cyo ndakizi kuko numvishe byinshi bamvuga.

Yakomeje abwira bagenzi be ati’’ ndabizi ko barimo kuvuga ko ndimo kubona amakarita menshi atukura ndetse nkaba ndimo no kwica umukino wa Arsenal gusa bagenzi banjye amakarita ari mubigize umukino kandi byerekana gushaka guhirimbanira umusaruro w’ikipe dukinira.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Ubusuwisi kuri ubu amaze imyaka iyinga 6 mu ikipe ya Arsenal ndetse yakomeje avuga ko hari umusada agifite mu ikipe ya Arsenal kuko ngo udahari ntabwo yaba yiyumvisha uburyo abatoza be baba bakomeje kumwifashisha.

Uyu mukinnyi yasoje abwira bagenzi be ati’’ndi umukinnyi mwiza kandi ngerageza kwitoza cyane kandi neza uko nshoboye ndetse nizera ko nkora cyane bityo rero ibyo ntanga bijyanye nuko nitoza.

Kuri ubu ikipe akinira ya Arsenal ibintu byasubiye irudubi nyuma yo gutsindwa imikino 2 bikurikiranya ndetse ikizere cyo kuza mu makipe 4 ya mbere gitangiye kuyoyoka nyuma yuko ikipe ya Tottenham Hotspurs ibigaranzuye bigatuma ibavana ku mwanya wa kane bari bamazeho iminsi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO