Guhemukirwa biraryana!Khloe Kardashian amarira yajenze mu maso ubwo yavugaga ku ntimba yatewe n’umugabo we

Khloé Kardashian nyuma yo kumenya ko umugabo we yamuciye inyuma akabyarana n’undi mugore kandi nawe yari mu myiteguro y’umwana we wa kabiri ngo ibi byamuteye intimba ku mutima.
Tristan Thompson w’imyaka 31 bivugwa ko yababaje bikomeye umugore we ubwo yabyaranaga n’undi mugore ndetse byatangajwe n’umuryango w’aba kardashians.
Mu gahinda gakomeye, Khloe Kardashian yasobanuye uburyo yashenguwe umutima no kumenya ko umugabo we yabyaranye n’undi mugore kandi nabo bari biteguye kwakira undi mwana.
Umuvandimwe we Kylie Jenner nawe aherutse gutangaza ko umuryango we warakariye cyane Tristan Thompson kubera amakosa yakoreye mukuru we ndetse yanatangaje ko atamubabarira.