Guhera kuri uyu wa mbere ibiciro by’akagunguru ka peteroli iva mu Burusiya birakubitwa ishoka mu rwego rwo kubuhima

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kuva cyazamuka cyangije byinshi mu buzima bwa buri munsi harimo izamuka rikomeye ry’ibiribwa, Kuri uyu wa mbere akagunguru ka peteroli y’Uburusiya karagura Amadolari 60 ya Amerika nk’uko byemejwe na G7.
G7 ni itsinda ribarizwamo ibihugu birindwi bikungahaye ku isi, Ibi byamaze gukubita ishoka ibiciro bya peteroli ikomoka mu Burusiya aho bushinjwa kuyikoresha nk’igikoresho cy’intambara kuko butunganya nyinshi.
Kuri uyu wa gatanu nibwo hemejwe ko utugunguru twa peteroli iturutse mu Burusiya tutagomba kurenza $60 , Ibi bigatangira gukurikizwa kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukuboza 2022.
Muri Nzeli nibwo ibihugu biri muri G7 (USA, Canada, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Uburayi Bwunze Ubumwe) byose byashyizeho uyu mwanzuro mu rwego rwo gufatira ibihano Uburusiya nyuma y’intambara bwashoje muri Ukraine.
Ibi bikozwe mu rwego rwo kwirinda inyungu Uburusiya bwakura mu ntambara dore ko ari kimwe mu bihugu bicuruza ibikomoka kuri peteroli ku rugero rwo hejuru mu Burayi na Ukraine ubwayo birimo peteroli na gaz zitandukanye yaba iziteka n’izifashishwa mu gushyushya mu nzu mu gihe twinjira mu bihe by’ubukonje aho habarurwa 41% yose y’ibikomoka kuri peteroli itunganywa n’Uburusiya.
Iyi myanzuro iteganyijwe ko iri buzane impinduka ku isoko, ibiciro bikongera gusubira uko byari bimeze mbere y’uko Uburusiya butangiza ibyo bwise ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine, Gusa magingo aya bwo ntiburatangaza niba buzashyira mu bikorwa iyi myanzuro bwafatiwe.