Gukinira Old Trafford ni inzozi zibaye impamo umuzamu wa Omonia Nicosia yishimiye uburyo yakiniye ku kibuga cya Manchester United

Umuzamu wa Omonia Nicosia yatangaje ko kuba yaraye abashije gukina umukino mwiza kandi akawukinira ku kibuga Old Trafford ngo inzozi ze zabaye impamo nubwo yatsinzwe igitego ku munota wa 93 w’umukino nyuma yo kugora abakinnyi ba Manchester United.
Mu byukuri ku munsi wo kuwa Kane ku kibuga Old Trafford cya Manchester United ikipe ya Omonia Nicosia yabashije gukina neza ihagama manchetser United cyane bigizwemo uruhare rukomeye n’umuzamu wabo witwa Francis Uzoho
Uzoho, w’imyaka 23 y’amavuko amaze gukina iminota 134 yonyine muri uyu mwaka w’imikino gusa amaze gukora ibikorwa bihambaye muri Europa League bijyanye no gukuramo imipira yabazwe.
Gusa ku munota wa 93 w’umukino McTominay yabashije guhagarika ubushongore bw’uyu muzamu mu gihe ikipe ya Manchester United yari ihanganye na Omonia Nicosia muri Europa League.
Gusa nyuma y’umukino umuzamu wa Omonia Nicosia Uzoho yabwiye ikinyamakuru BT Sport agira ati:Twagize umukino mwiza ndetse ndishimye cyane ndetse ntabwo byoroshye gukina neza ukinira ku kibuga nk’iki cy’amateka gusa muri rusange inzozi zanjye zabaye impamo.
Mbere yo gutsindwa igitego umuzamu wa Nicosia yari yatewe amashoti 12 agana mu izamu ndetse yose abasha kuyakuramo nubwo ku munota wa 93 w’umukino nibwo ikipe ya Manchester United yabashije kubona igitego cyatsinzwe na McTomminay.
Uyu muzamu wa Nicosia yakomeje avuga ko yarose igihe kinini yifuza kuzakinira ku kibuga cya Manchester United igihe kirekire ndetse avuga ko kuri we ngo yabonye amahirwe akomeye.
Umunyezamu wa Omonia Nicosia yabashije kwitwara neza ndetse aboneraho no kuvuga ko gukinira ku kibuga cya Manchester United ari inzozi ze zabaye impamo.