Gukizwa kwa Yanga byatumye Naason asaba abantu kugarukira uwiteka

Umuhanzi nyarwanda Nshimiyimana Naason wamenyekanye mu muziki nka Naason Solist yasohoye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko inkuru yo gukizwa kwa Yanga uzwi mu gasobanuye ariyo yatumye ahimba iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo nshya ya Naason yayise “Garukira Uwiteka” yayikoranye n’undi muhanzi ariko atifuje kugaragaraza amazina ye kuko yanditse ko atazwi.

Muri iyo ndirimbo aba aririmba agira ati “Nkuko nta wumenya uko ejo bizamera, tubona bucya bukira, imyaka igahita. Nyamara hari utajya agoheka, aturinda amanywa n’ijoro ntasinzira, none twe twamuteye umugongo. Wabikora ku bw’urukundo adukunda.
Yitwa rukundo nyirimpuhwe nyinshi, imbabazi ze zihoraho iteka ryose…Garukira uwiteka ubone amahoro.”

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ashimira abantu bamufashije kugirango iyi ndirimbo igere hanze.

Gusa yahise ashimira byumwihariko abarimo Nkusi Thomas wamamaye nka “Younger[Yanga]” mu gusobanura filime hamwe na murumuna we Bugingo Bony uzwi nka “Junior Giti.”

Gushimira aba bombi byatewe n’inkuru yabo baherutse gutangaza bavuga ko bagarukiye Uwiteka bitewe n’ibitangaza Imana yabakorete harimo gucyira Cancer kwa Yanga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO