Gusuzugurwa, kwangirizwa igihe bimwe mu bikigora abahanzi bakizamuka – The Fankas

The Fankas ni itsinda rigizwe n’abasore babiri bakora umuziki uri mu njyana ikunzwe ya Trap, nyuma yo gusohora indirimbo nshya bise ‘Urambona’ bavuze bimwe mu bibazo gikunze kugonga abahanzi bakizamuka.

The Fankass ni itsinda rigizwe n’abasore babiri bose b’abaraperi uwitwa P Worker hamwe na Justin. Ubu bamaranye imyaka igera kuri ibiri ariko mbere yuko bahura buri umwe yakoraga umuziki ku giti cye.

Kwishyira hamwe ngo byari ukugirango bafashanye kandi buri umwe yongerere mugenzi we imbaraga kugirango bakore ibintu byiza kurushaho.

Justin aganira na Genesis Tv yavuze ko bahuye babiganira kuko ubusanzwe bari abantu bahuza haba mu mikoranire ndetse nuko bari basanzwe babanye.

Ati “Gukorana na mugenzi wawe ni izindi mbaraga kuko biruta gukora uri umwe iyo muhuje ibyiza biba byinshi kuko imbaraga z’umuntu umwe sizo z’abantu babiri kandi nifuza ko tuzahorana.”

Byanze bikunze kimwe n’abandi bahanzi bose baba bataramenyekana hari ibyo banyuramo byaba bibi cyangwa byiza mu rugendo rwabo rw’umuziki.

Kuri bo ngo ikintu cya mbere kibabangamira harimo kuba bakwaka abahanzi bazwi collabo (gukorana indirimbo).

Ati “Wenda ntawe natunga urutoki ariko ni ibintu byatubayeho, hahandi umuntu akwemerera ko mukorana indirimbo ariko nyuma yo kubyumvikanaho agatangira kujya akwima umwanya akagutera igihe kandi ntakubwize ukuri yirengagije ko umuntu aba afite izindi gahunda.”

Avuga ko indi mbogamizi bahura nayo ari ukuntu aba Producer batajya babaha agaciro ugasanga ageze kuri Studio mu gitondo ariko akarinda ataha bwije adakoze mugihe uzwi we igihe cyose aziye bahita bamuha umwanya.

Ati “Bajye bamenya ko nuwo aho turi yahanyuze rero baduhe agaciro kuko natwe igihe kizagera batumenye.”

Uyu musore arasaba Abanyarwanda gukunda umuziki wabo kuko nibawukunda bizateza imbere iby’iwacu gusa agasaba n’abahanzi gukora ibintu byiza kuko ibyo barimo Atari imikino ahubwo ari akazi kagomba kubinjiriza ku isoko.


Justin umwe mu bagize itsinda The Fankass

Zimwe mu ndirimbo z’itsinda The Fankass

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO