Gutora umukobwa uzahagararira u Rwanda muri ’Miss Africa Calabar’ ni Idorari

Abategura irushanwa rya Miss Africa Calabar batangaje urutonde rw’abakobwa babiri barenze ijonjora rya mbere bo mu Rwanda barimo Yasipi Casimir na Irene Murebwayire aho kubatora babigize idori rimwe gusa.

Mu kwezi gushize nibwo habaye ijonjora ry’ibanze ryo gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020.

Abakobwa bari bahatanye bari batanu higanjemo n’ubundi abanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda abo ni ‘Kirezi Rutaremara Brune, Gacukuzi Belyse, Murebwayire Irène, Uwase Aisha na Yasipi Casimir.

Murebwayire Irène wanyuze muri Miss Rwanda ya 2019 hamwe na Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 nibo bagize amahirwe yo gukomeza.

Uko bahatanye ari babiri hagomba kuzatsinda umwe ari nawe uzahagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020 izabera muri Nigeria mu mpera z’uyu mwaka.

Gushyigikira aba bakobwa biri gukorerwa ku rubuga rwa Miss Africa Calabar aho ijwi rimwe rihagaze idorari rimwe.

Kugeza ubu ibihugu byamaze kubona abakobwa bahatanye mu cyiciro cya nyuma harimo U Rwanda, Zambia, Kenya, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Cameroon na Zimbabwe.

Mu nshuro eshatu u Rwanda rumaze rwitabira irushanwa rya Miss Africa Calabar Muthoni Fiona ni we wenyine wabashije kwitwara neza, aho yabaye igisonga cya mbere, bituma ahembwa amadorali y’Amerika ibihumbi 10.


Yasipi Casimir ari mu basigayemo


Irene wanyuze muri Miss Rwanda 2019 nawe aracyahatanye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO