Gutwara igikombe cya shampiyona ntibyari bihagije Pauchetino yeretswe umuryango muri PSG

Ku munsi w’ejo tariki ya 15 Kamena 2021, ku mugaragaro nibwo umutoza wa Paris Saint Germain ukomoka muri Argentine ariwe bwana Mauricio Pochettino yirukanwe nubwo bwose yatwaye igikombe cya shampiyona.

Uyu mugabo yageze muri PSG mu 2021, ndetse yahise asaba ubuyobozi bwa Paris Saint Germain kumugurira abakinnyi kandi bakomeye dore ko yagaragazaga ko yifuza kubaka ikipe ihamye kandi itajegajega.

Uyu mugabo yaguriwe abakinnyi barimo Lionel Messi,Sergio Ramos Donnarumma n’abandi batandukanye ndetse abanyamakuru bo hirya no hino ku isi batangiye kuvuga ko iyi kipe ikomeye kandi ko ishobora gutwara na Champions League.

Ntabwo ibyo uyu mutoza yazaniwe aribyo yagaragaje ndetse nubwo yabashije kwegukana igikombe cya Shampiyona ntabwo byigeze bimuha ikizere muri iyi kipe ndetse mu itangazo ryasohowe ku munsi w’ejo kuwa gatanu uyu mugabo yamaze gusezererwa muri iyi kipe ya PSG.

Mu mezi 18 Pochettino yatoje PSG yayihesheje igikombe cya shampiyona y’u Bufaransa, aho yasoje irusha Marseille ya kabiri amanota 15.

Biravugwa ko uyu mutoza asezerewe kubera kunanirwa gutwara Champions League dore ko ari igikombe gikomeye amakipe yose akomeye aba yifuza gutwara.

Magingo aya nta mutoza wari wamenyekana ushobora gusimbura Pochettino ndetse na Zinedine Zidane wavugwaga bisa naho abenshi bemeza ko yamaze kubatera umugongo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO