Guverineri wa Banki nkuru ya Iraq yasezerewe nyuma y’aho agaciro k’Idinari gataye agaciro ku buryo bukomeye

Guverineri wa Banki nkuru muri Iraq bwana Mustafa Ghalib yamaze gusezererwa ku nshingano ze nyuma y’aho agaciro k’Idinari gakomeje kujya hasi ndetse Minisitiri w’intebe wa Iraq yahise afata umwanzuro wo gusimbuza uyu mugabo nk’uko ku munsi wo kuwa Mbere byanditse n’ikinyamakuru news agency.

Minisitiri w’intebe wa Iraq bwana Mohammed Shia al-Sudani yafashe umwanzuro maze ahita asimbuza Guverineri wa Banki nkuru aho yahisemo kumusimbuza uwitwa Muhsen al-Allaq,aho Minisitiri w’intebe yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma uyu mugabo akomeza kuguma ku nshingano ze.

Al-Allaq wahoze ayobora iyi Banki niwe wasubijwe ku nshingano ze yari afite ndetse kugeza ubu bivugwa ko yabaye ahawe izi nshingano mu gihe kitazwi.

Kugeza ubu I Dinari ryataye agaciro ku kigero kingana na 7% dore ko kuri ubu Iyero rimwe risigaye rivunjwa amadinari agera ku 1,670 ni mu gihe kandi ryavuye ku gaciro kangana na 1,470.

Bivugwa ko gutakaza aka gaciro kw’Idinari ngo bishingira ku kuba Leta Zunze ubumwe za Amerika zarahagaritse zimwe muri Banki zo muri Iraq.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO