Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Leta ya Argentine yafashe umwanzuro maze itanga ikiruhuko kuri uyu wa kabiri taliki 20 Ukuboza 2022 mu rwego rwo kwishimira igikombe cy’isi begukanye kandi bagiherukaga mu mwaka wa 1986.
Abafana ba Argentina nibo bishimye kurusha abandi ku isi kubera iki gikombe cy’isi batwaye nyuma y’imyaka 36 batagikozaho n’imitwe y’intoki.
Kuri ubu kandi abafana b’ikipe y’igihugu ya Argentine bishimiye cyane Lionel Messi nyuma yo kugera ikirenge mu cya Diego Armando Maradona wafashije Argentine kwegukana igikombe cy’Isi mu mwaka wa 1986.
Kugeza ubu biravugwa ko abantu ruhuri buzuye mu murwa mukuru wa Argentine Buenos Aires aho bategereje Lionel Messi na bagenzi be baje kubereka igikombe cy’Isi babashije gutwara batsinze Ubufaransa kuri Penaliti 4-2.
Ikipe y’igihugu ya Argentine biteganyijwe ko igomba kugera iwabo kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kubanza kwishimira igikombe cy’Isi ubwo bari mu mujyi wa Doha ndetse bagomba kuba bagerana iki gikombe ku ivuko uyu munsi.