Guy Bukasa yashimagije Kaneza wamuhesheje amanota atatu imbere ya Kiyovu Sports.

Umutoza w’ikipe ya Gasogi United Guy Bucasa yashimagije umukinnyi we ukina mu kibuga hagati witwa Kaneza Augustin wamuhesheje amanota atatu ku mukino wo ku munsi wa 21 wa shampiyona, ikipe ye yatsinzemo Kiyovu igitego 1-0.

Ubwo uyu mukino warangiraga ku munsi w’ejo, Guy Bucasa yaganiriye n’itangazamakuru, ahamya ko Kaneza Augustin ari umukinnyi wo kwitonderwa cyane hano mu Rwanda, anavuga ko ashobora gukina imyanya myinshi mu kibuga itandukanye.

Ati: “Kaneza kuri njye ni umugabo ushoboye gukina ikibuga cyose, mukinisha aho mbona ko yashobora, nshobora kumukinisha atanga imipira ivamo ibitego, ku mpande ndetse no mu kibuga hagati ari naho yakinnye neza ku mupira w’umuterekano agatsinda igitego, Imana ishimwe yakoze neza cyane. Muby’ukuri ni umukinnyi wo kwitonderwa, ni umukinnyi wingenzi ashobora gukora byinshi.”

Kaneza Augustin watsindiye Gasogi igitego cy’insinzi

Uyu mutoza kandi yanatangaje ko bamwe mu bakinnyi babiri barimo Ndekwe Felix ndetse na Bosco bagiye muri As Kigali, biri mu byatumye batitwara neza cyane ko ngo bamufashaga cyane mu bijyanye n’ubusatirizi, gusa avuga ko yabashije kuziba icyo cyuho.

Ati: “Jyewe icyo ntekereza nuko tutitwaye neza nyuma yo kubura abakinnyi babiri bakomeye berekeje muri As Kigali, nari nababwiye ko bigoye guhita ubona na none imbaraga z’ikipe, niho twabonye amakosa nka 2 ku mikino wabanje twashatse gukina mu buryo butari ubwacu arinayo mpamvu twabonye uyu munsi uburyo bwa Gasogi tuba aribwo dukina.”

Umutoza Bucasa ari hagati y’abasifuzi

Gasogi United nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports iyisanze ku kibuga cyayo, kuri ubu iri ku mwanya wa 9 n’amanota 25. Iyi Gasogi kandi imaze gukina imikino 21 muri shampiyona. Muri iyo mikino yatsinzemo ni 6 inganya 7 itsindwa inshuro 8.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO