Habonetse umukobwa wakunze Sadio Mane kuburyo atangaje amagambo atunguye benshi

Sadio Mane yavuze ko umugore yifuza ari umugore utazajya akoresha imbuga nkoranyambaga ndetse witonda cyane.

Umunyamakuru wo muri Ghana wakunze Sadio Mane cyane yavuze ko atitaye ku byo Mane yavuze, we ashaka ko bashyingiranwa kandi ko ari umugore w’isezerano rya Sadio Mane.

Joyce Annor Yeboah azwiho kwandika amakuru ya sports muri Ghana mu kiganiro yagiranye na Saddick Adams barimo bakora ikiganiro cyitwa Angel Floodlight Sports, yatangaje ko yifuza kuba umugore wa Sadio Mane.

Yamubajije ati ubitekerejeho mu masegonda 10, wareka akazi kawe ukareka gukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo ushyingiranwe na Sadio mane?

Undi yahise asubiza ati yego “Ngewe kuva na kera nkunda Sadio Mane kandi ni umugabo witonda, wiyubaha kandi kuba mukunda si ukubera amafaranga afite ahubwo nuko ari umugabo mwiza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO