Habura iki ngo Umuco wo kureba filime muri Sinema mu Rwanda ukiri hasi utere imbere?

Umuco wo kurebera filime Nyarwanda mu nzu zabugenewe nturahabwa agaciro ahubwo usanga agasobanuye, na filime z’Abanyamahanga arizo zikururira abantu bakajya kuzireba muri ayo mazu yabugenewe, gusa n’ahari izo nzu usanga abanyamahanga aribo biganje kurusha Abanyarwanda.

Filime ni kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro kigenda cyaguka cyane haba Mu mujyi wa Kigali no mu turere dutandukanye tw’igihugu cy’u Rwanda.

Mu nkuru yacu yabanje twaganiriye aho ubucuruzi bwa filime Nyarwanda bwerekeza niba abazikora barangamiye isoko rya youtube kurenza ibindi byose.

Iyo akenshi uganiriye na bamwe mu bazikora cyangwa abazikina benshi bakubwira ko kugirango bigarurire abakunzi benshi n’ibikorwa byabo ari uko filime zabo bazishyira kuri murandasi kuko ariho honyine horohera benshi kugera mu gihe gito.

Ntacyo bitwaye rwose, ariko se tugarutse inyuma gato mu mitegurire y’inkuru n’itunganywa ryazo kugeza aho zerekanirwa, ni hehe umukunzi wazo azahurira n’umukinnyi cyangwa umuyobozi wiyo nkuru ngo baganire, yimare amatsiko yibyo atasobanukiwe mu nkuru yakunze?

Muri sinema (inzu yerekanirwamo filime) hamenyerewe ko iyo filime irangiye habaho umwanya wo kuganira kuriyo nkuru, ku bayikoze, abakinnye ndetse n’abakunzi bayo baje kuyireba, ibyo bikaba umuco wo gusangira ibitekerezo no kurebera hamwe ibyagenze neza n’ibitaragenze neza ngo ubutaha bizakosorwe bityo umwuga ukomeze gutera Imbere.

Hano mu Rwanda uwo muco nturamenyerwa cyane nk’ahandi, twavuga nko mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya cyane mu mujyi wa Nairobi, hagaragaramo sinema Nyinshi.

"Odeon Cinema, IMAX Garden City, Imax Kenya Century, Nairobi Cinema, Century Cinemax Junction, Westgate Cinema, Prestige Cinemas, Anga Sky Cinema Panari, Diegz Entertainment, planet movie, n’izindi nyinshi."

Izi ni zimwe munzu nziza muri Nairobi aho abantu bahurira bakareba filime kandi harimo niz’abenegihugu.

Mugihe hano iwacu mu Rwanda Sinema ya mbere yafunguye mu 2013, nibwo ibigo n’imiryango myinshi yigenga byafashe iya mbere mu gutegura amajoro ya sinema buri cyumweru kugirango bamenye akamaro k’ubuhanzi bwa filime.


Uyu muco wari utangiye gukundwa ariko ubu byaragabanutse

Century Cinemas, iherereye mu nyubako ndende ku munara wa Kigali, ifite ibyumba bine byerekanirwamo, buri cyumweru herekanwa filime zizwi cyane mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga n’imwe gusa mu mujyi ifite ecran ya 5D ikwiranye na firime y’ibikorwa, amajwi byose bigezweho.

Ibiciro byitike biratandukanye kuva 3.000 kugeza 5.000frw, mugihe kuwa kabiri mu ijoro abanyeshuri bashobora kugabanyirizwa.

Cine 7 ni sinema yaho igizwe n’ibyumba bibiri - buri kimwe gifite ubushobozi bw’abantu 48, Amatike ku bantu bakuru ni amafaranga 2000 yu Rwanda na 1.000 ku bana.


Filime z’Abanyarwanda zerekanwa gake

Ahandi twavuga ni nka Innovation Village Film Nights, Goethe-Institut, Kwetu Film Institute.

Uretse aho twavuze mu Rwanda hubatswe n’inzu ya "CANALOLYMPIA" ireberwamo amafilime y’ubwoko bwose ndetse na sitade ishobora kwakira abantu bagera ku bihumbi 40 baje mu bitaramo, gukina no kwidagadura mu buryo butandukanye.

Uyu mushinga watumye u Rwanda ruba igihugu cya 12 muri Afurika gishyizwemo inzu za CANALOLYMPIA zerekanirwamo ibibera hirya no hino ku isi n’amafilime afite amajwi ahinda n’amashusho amurikwa ku bikuta binini, ku buryo umuntu ayabona ari kure.

Inzu yubatswe ya CANALOLYMPIA iri ku i Rebero yajyamo abantu 300, ariko mu gihe haba haje abantu benshi bifuza kureba filime, bahita basohoka bakarebera hanze muri sitade ishobora guteraniramo abantu bagera ku bihumbi 40.

Nubwo twagize amahirwe yo kubona ibyo bikorwa usanga Abanyarwanda bataragira umuco wo kujya aho hantu ngo baharebere filime.

Kenshi iyo uhagiye usanga hari Abanyamahanga cyangwa se Abanyarwanda nabo babaye mu bihugu byo hanze. Hari abo muganira akakubwira ati "Biriya ni iby’abakire sinapfusha umwanya wanjye ubusa njyayo kandi nanjye iwanjye mfite Televiziyo nareberaho izo filime."

Ariko muri aha hose twavuze ni hake kandi ni gake uzasanga berekana filime z’abenegihugu kuko ahenshi uzasanga berekana inyamahanga.

Agasobanuye kari gakunzwe gusa kagiye nka nyomberi

Guhera muri za 2015 wasangaga muri buri mudugudu hari nka Sinema (Aho berekanira filime) harenze nk’icumi.

Icyo gihe barebaga filime z’Abanyamahanga ariko zisobanuwe mu Kinyarwanda, cyangwa abishoboye bagatumira abo basobanuzi bakabikora imbonankubone.

Byabaga ari ibirori ugasanga abantu bahateraniye ari benshi gusa Leta yaje kubihagarika kubera ko byatumaga abana bata ishuri bikabahindura ibirara. Gusa hari hamwe byakomeje ariko bakajya baka umuntu wese winjiye ibyangombwa byerekana ko yujuje imyaka 18.

Igiciro cyo kwinjira mu gasobanuye nacyo usanga cyiri hasi cyane y’icya filime zireberwa muri sinema.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO