Hagiye guhembwa abahanzi bitwaye neza muri Isango na Muzika Awards

Nyuma y’uko umwaka ushize wa 2020 igitangazamakuru cya Isango kibinyujije mu kiganiro cya Isango na Muzika cyahembye abahanzi bitwaye neza n’uyu mwaka bamaze gutangaza uko iyi gahunda izagenda basohora ibyiciro n’abahanzi bahatanye.

Umunyamakuru wa Isango itegura iki gikorwa Kavukire Alex uzwi nka Kalex yatngarije Genesisbizz ko ku nshuro ya kabiri bitandukanye n’uko byagenze umwaka ushize kuko hiyongereyemo ibindi byiciro birimo icya Best Hip hop Artist, Best Video, Best Collabo, Best Album na Best Culture & traditional Artist ndetse bikaba bizatangwa hari n’abafana.

Umwaka ushize ubwo hatangwaga ibihembo bya Isango na Muzika Awards, hashimiwe abitwaye neza mu byiciro bitandukanye birimo Best Male Artist, Best Female Artist, New Artist, Best Song of The Year, Best Audio Producer, Best Video Producer, Best Gospel Artist, Best Actor na Best Actress.

Uretse gutangaza ibyiciro byiyongereyeho, Kalex yavuze ko byinshi ku makuru ya Isango na Muzika Awards bizatangazwa mu minsi iri imbere cyane ko hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru.

Byitezwe ko ibi bihembo bya Isango na Muzika Awards bizatangwa tariki 26 Ukuboza 2021 mu birori bizitabirwa n’abakunzi b’umuziki bizabera muri Canal Olympia.

Best Male (Umuhanzi w’umugabo w’umwaka)

1. BruceMelodie
2. Meddy
3. Platini(P)
4. Juno Kizigenza

Best Female (Umuhanzi w’umugore w’umwaka)

1. AlynSano
2. ArielWayz
3. ButeraKnowless
4. Marina

Best New Artist (Umuhanzi mushya w’umwaka)

1. Confy
2. Chris Hat
3. Chris Eazy
4. Okkama

Best Hip Hop Artist (Umuhanzi mwiza wa Hip hop)

1. Bull Dogg
2. B Threy
3. Ish Kevin
4. Bushali

Best Gospel Artist (Umuhanzi w’umwaka uririmba indirimbo zihimbaza Imana)

1. Vestine&Dorcas
2. James&Daniella
3. Sarah Uwera
4. Serge Iyamuremye

Song Of The Year (Indirimbo y’umwaka)

1. Amata:DjPhil Peter Ft SocialMula
2. Away:Ariel Wayz Ft Juno Kizigenza
3. My Vow: Meddy
4. Itara: Davis D
5. Nazubaye: Juno Kizigenza
6. Piyapuresha ya Niyo Bosco

Best Producer (Utunganya indirimbo mwiza)

1. Ayo Rash
2. Bob Pro
3. Element Eleeh
4. Made Beat

Best Video (Amashusho meza y’umwaka)

1. Shumuleta: Platini(P)
2. Say My Name: KennySol
3.Ye Ayee: Buravan
4. Pose ya Davis D

Best Video Director (Uyobora ifatwa ry’amashusho mwiza)

1. Bagenzi Bernard
2. Cedric Dric
3. Eazy Cuts
4. Oskados Oskar

Best Collabo

1. Amata: Dj Phil Peter Ft SocialMula
2. Away: Ariel Wayz Ft JunoKizigenza
3. Igikwe:Gabiro Ft Confy
4. Izindi Mbaraga ya Aline Gahongayire Ft Niyo Bosco

Best Album (Album nziza)

1. Did: Kivumbi King
2. Inzora:Butera Knowless
3. Kemoterapy:Bull dogg
4. Iwanyu ya Teta Diana

Best Culture & Traditional Artist (Umuhanzi uririmba indirimbo z’umuco w’umwaka)

1. Angel&Pamella
2. Cyusa Ibrahim
3. Deo Munyakazi
4. Ruti Joel

Best Actor (Ukina filime w’umugabo w’umwaka)

1. Rusine Patrick
2. Niyitegeka Gratien
3. Nyaxo
4. Ndimbati

Best Actess (Ukina filime w’umugore w’umwaka)

1. Rufonsina
2. Siperansiya
3. Nana
4. Bahavu Jeannette

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO