Hagiye gukorwa ‘imodoka ziguruka binyuze mu bufatanye hagati ya Porsche na Boeing

Niba urambiwe n’umubyigano w’imodoka utwaye iyawe, amakompanyi azobereye muri aka kazi ya Porsche na Boeing agiye gutangira gukora imodoka zidakangwa n’umuvundo w’imodoka ahubwo zizajya zikora nka rutemikirere.

Uruganda rukora imodoka Porsche n’urukora indege Boeing basinye amasezerano yo gufatanya bagakora ibikoresho kigenda mu mujyi gishobora no kuguruka.

Mu rurimi rwacu cyakwitwa ‘imodoka ziguruka’.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Porsche itangaza yifuza kurenga ibyo gukora imodoka nziza za siporo ikagera ku rundi rwego rwo “gutwara abantu ku yindi ntera” itari ubutaka.

Detlev von Platen ushinzwe ibyo kwamamaraza muri Porsche avuga ko kompanyi zombi ziri guhuza imbaraga kugira ngo zirebe kuri iri soko rishya ryo gutwara abantu ryo mu gihe kiri imbere.

Izi kompanyi zivuga ko mu gitekerezo izi ‘modoka ziguruka’ zigomba kuba zikoresha ingufu z’amashanyarazi.

Zizajya kandi zihagurukira aho ziri zijya mu kirere cya bugufi aho zizagenda nk’indege kandi zamanuka hasi zikagenda nk’imodoka.

Ba enjeniyeri (‘ingénieurs’) ba kompanyi zombi ni bo bazashyira mu bikorwa igerageza ry’uyu mushinga nk’uko itangazo ry’izi kompanyi ribivuga.

Ubushakashatsi bwakozwe na Porsche mu 2018 buvuga ko ‘imodoka’ ziteye gutya zishobora kuzaba zirimo gukoreshwa cyane mu 2025.

Porsche ivuga ko nibigerwaho bizatanga igisubizo cyo gutwara abantu vuba, bihendutse, byoroshye kandi mu mutekano kurusha mu buryo busanzwe bw’imodoka mu mihanda bumenyerewe.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO