Hagiye kubakwa Bazilika I Kibeho ku butaka butagatifu

Ku bufatanye hagati ya kiliziya gatolika n’Akarere ka Nyaruguru hagiye gutangizwa imirimo yo kubaka Bazilika I Kibeho mu gace gatagatifu gakunze gukorerwamo ubukerarugendo nyobokamana.

Tariki ya 9 Mutarama 2020, nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’ubwa Kiliziya Gatolika bwahuye n’abazayubaka kugira ngo harebwe uburyo imirimo yo kuyubaka izashyirwa mu bikorwa.

Ibi bije nyuma yaho hashyizwe ahagaragara igishushanyo mbonera cyerekana imiterere y’iyi Basilika.


Igishushanyo mbonera cyerekana imiterere y’iyi Bazilika cyamaze kujya hanze

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François yavuze ko imirimo y’ibanze yo kubaka iyi Bazilika igeze kure ndetse ko mu 2021 izaba yuzuye.

Yagize ati “Izuzura mu Ugushyingo 2021. Imirimo y’ibanze irimo iy’inyigo no gushyiraho ikigega kigamije gukusanya inkunga yararangiye”.

Iyi Bazilika izaba yubatse ku butaka butagatifu bw’i Kibeho busanzwe bugendererwa n’Abakirisitu batari bake baturutse hirya no hino ku isi, kubera amabonekerwa yahabereye mu myaka ya 1980.

Kuri ubu inzego zose bireba zarangije gusuzuma ibikenewe, bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi Bazilika izatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 70.

Babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwasabye abikorera gushora imari muri Nyaruguru, cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwa remezo by’ubukerarugendo n’amahoteli.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko kandi iyi Bazilika izaba ifite ibindi bikorwa remezo birimo inzu z’amacumbi zizajya zicumbikira abantu basanzwe bagenderera aka karere buri mwaka mu ngendo z’iyobokamana, by’umwihariko abaza ku munsi wizihizwaho ijyanwa mu ijuru kwa Bikira Mariya.

Tariki 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.


Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwakoranye inama n’abo bireba ku iyubakwa rya Bazilika i Kibeho

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO