Hakomeje kuvugwa uruntu runtu hagati y’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa n’umutoza Zinedine Zidane

Mu gihugu cy’u Bufaransa harimo kuvugwa umwuka utari mwiza hagati y’umuyobozi uyobora iwshyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa na Zinedine Zidane aho uyu muyobozi ashinjwa kugaha Zidane icyubahiro akwiye ndetse ibi bije bikurikiye amagambo uyu muyobozi yatangaje ubwo yari amaze kongerera amasezerano umutoza Didier Deschamps.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa yafashe umwanzuro wo kongerera amasezerano umutoza Didier Deschamps ndetse biza guteza kutumvikana kuri bamwe na bamwe aho hari abavugaga ko cyari igihe kiza ku mutoza Zidane kuba nawe yahabwa ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 14 Dschamps amaranye ikipe y’igihugu.

Nyamara ubwo umuyobozi wa FFF yabazwaga niba bitari bikwiye ko Zidane ahabwa ikipe y’igihugu umuyobozi yasubizanyije amagambo benshi bavuga ko harimo agasuzuguro no kutubaha Zidane.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa yasubije ko kuba Zidane yatoza ahandi ntacyo bimubwiye ndetse avuga ko uyu mutoza yajya aho gushaka ahandi atoza ndetse yavuze ko niyo Zidane amuhamagara ngo ntiyari kumwitaba.

Nyuma y’aya magambo bamwe mu bayobozi batandukanye mu Bufaransa bahise bagaragaza ko uyu muyobozi yasuzuguye cyane umunyabigwi Zidane ndetse benshi bakomeje kuvuga ko uyu mugabo akwiye gusaba imbabazi.

Mbappe yasabye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubufaransa gusaba imbabazi umutoza Zinedine Zidane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO