Hakomeje kwibazwa byinshi ku rukundo rwa Sentore na Aline nyuma y’uko basibye amafoto y’ubukwe bwabo

Urukundo rwa Sentore Lionel na Munezero Aline wamamaye muri sinema Nyarwanda ku izina ’ Bijoux ’ rukomeje kwibazwaho byinshi nyuma y’uko aba bombi basibye amafoto y’ubukwe dore ko bambikanye iy’urudashira ku wa 8 Mutarama 2022.

Aline na Sentore bari bamaze amezi asaga atanu bashinze urugo, gusa benshi bakomeje kwibaza byinshi ku mubano w’ibi byamamare dore ko bose nta mafoto y’ubukwe agaragara kuri konti zabo aho bitekerezwa ko ashobora kuba yarasibwe.

Aba bombi bakimara gukora ubukwe hagaragaraga amafoto meza y’ubukwe bwabo gusa ubu ku rukuta rwa Instagram rwa Aline hasigayeho amashusho 12 mu gihe kwa Sentore hasigayeho amashusho 82 ndetse nta hantu na hamwe hagaragara amafoto y’ubukwe bwabo.

Benshi mu bakurikira ibi byamamare bakomeje kwibaza amaherezo y’uku gusiba amafoto yabo, Gusa Sentore mu kiganiro n’imwe muri televiziyo zikorera kuri murandasi yatangaje ko ntacyo yifuza kubivugaho.

Benshi mu bafana b’aba bombi bakunze kugaragaza ko byabababaza baramutse baratandukanye.

Dore amwe mu mafoto yaranze ubukwe bwa Sentore Lionel na Mugwaneza Aline mbere y’uko asibwa ku mbuga zabo.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO