Nyuma yo gusimbuka urupfu ‘Umuramyi Kagame Charles ‘ yasohoye indirimbo yitwa...
- 20/02/2021 saa 15:01
James&Daniella, Christus Regnat, Liza Kamikazi ni bamwe mubari ku rutonde rugaragaza abahatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2019, byamaze gushyirwa ahagaragara.
Groove Awards 2019, irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 7 hano mu Rwanda rigenera ishimwe abahanzi n’abanyamuziki n’abandi b’indashyikirwa bo mu gice cyahariwe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana b’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ni muri urwo rwego, ubuyobozi bwa Groove Awards Rwanda bwamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abahataniye ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2019.
Ibi bibaye byuma y’uko mu minsi ishize ari bwo habaye igikorwa cyo gushyikiriza ibikombe ababyegukanye umwaka ushize muri Groove Awards Rwanda 2018.
Mu irushanwa ry’uyu mwaka harimo impinduka ku byiciro bishya bitari bimenyerewe muri iri rushanwa ari byo; Umunyempano muto w’umwaka (uri hagati y’imyaka 3 na 15), umunyamakuru w’umwaka, Umu MC w’umwaka, itsinda rishya ry’umwaka, Umu Worship Leader w’umwaka n’Ikiganiro gikunzwe cyane mu ntara.
Ku rutonde rw’abahataniye ibihembo muri Groove Awards Rwanda 2019 hari amazina agaragara mu byiciro byinshi ariyo; James & Daniella bari mu byiciro bine, Aline Gahongayire na Bosco Nshuti.
Amazina mashya muri iri rushanwa harimo; Kizito Mihigo, Ben & Chance, Liza Kamikazi, El Shaddai choir, James & Daniella n’abandi banyuranye bari mu byiciro bishya byashyizwemo uyu mwaka.
Ubuyobozi bwa Groove Rwanda buvuga ko nyuma y’uko uru rutonde rutangajwe, akanama nkemurampaka kazicara kagatoranya abakoze cyane kurusha abandi, nabo bakazahabwa ibihembo.
Umwihariko muri Groove Awards 2019 n’izindi zayibanjirije ni uko matora ayo ariyo yose azabaho nk’uko byagenze n’umwaka ushize. Biteganijwe ko tariki 19 Mutarama 2020 ari bwo hazatangwa ibihembo.
DORE URUTONDE RW’ABAHATANIYE IBIHEMBO MURI GROOVE AWARDS RWANDA 2019
1.Umuhanzi w’umwaka (Best Male Artist of the year)
Bosco Nshuti
Prosper Nkomezi
Danny Mutabazi
Jado Sinza
Thacien Titus
2.Umuhanzikazi w’umwaka (Best Female artist of the year)
Gisele Precious
Aline Gahongayire
Diana Mucyo
Dorcas Ashimwe
Liza Kamikazi
3.Collabo song (Indirimbo ihuriwemo n’abahanzi barenze umwe)
Hozana-Papane & Gisubizo Ministries
Injiramo by Elmax ft All stars
Ndagarutse by Grace de Jesus ft Patient Bizimana
Byina by MD ft Babou
Ni Uwanjye by Serge Iyamuremye ft Joy
4.Umuhanzi mushya (New Artist)
Byishimo Espoir (Happy)
Deborah Butera
Nice Usanase
Sabrina Tuyishimire
Lorie Ishimwe
5.Dance Group (Itsinda ribyina)
Shekinah drama team
Parroussia dancers
Holy move of praise
TLC Drama team
Sparks drama team
6.Choir of the year (Korali y’umwaka)
Christus Regnat
El Shaddai choir
Ukuboko kw’iburyo
Holy Nation choir
Vuzimpanda choir
7.Ikiganiro cya Radio cy’umwaka
Sana weekend relax: Sana Radio
Nsobanurira: Life Radio
The Breakfast: Authentic Radio
Umucyo Gospel Zoom: Umucyo Radio
Weekend Gospel Hit: Inkoramutima Radio
8.Umuhanzi wo hanze ya Kigali (Upcountry artist)
Ahadi Heritier-Rubavu
Mwema Bahati-Huye
Niyonzima Emmanuel-Musanze
Niyonizera Mediateur-Huye
Ndahimana Janvier-Musanze
9. Ikiganiro cya Radio yo hanze ya Kigali (Upcountry Radio Show)
Ambiance y’Imana-RBA Rusizi
Gospel Magazine-Isangano Radio
Gospel Image-RBA Musanze
Kuramya no guhimbaza-Radio Salus
Energy Gospel Magazine-Energy Radio
10. Korali yo hanze ya Kigali (Upcountry choir)
Iriba choir (Huye)
Bethesaida -ADEPR Kayonza
Isezerano choir- ADEPR Sumba
Shiloh choir-ADEPR Musanze
Salem choir-ADEPR Mbugangari
11. Young Groover (Umunyempano muto)
Manzi Tequiello-Drumist
Mbabazi Teta-Comedian
Juge Amizero-Evangelist
One Family One Vision-Rappers
Muhirwa Asifiwe-Drumist
12. Indirimbo nziza ya Hiphop
Tambira Imana by Elmax
Amaraso by MD ft Judith
Twinjire by One family one vision
Ituro by The Pink
Ibyo ankorera by Das choir
13. Urubuga rwiza rwa Gikristo
Agakiza.com
Impinga.com
Iyobokamana.com
Ibyiringiro.com
Izeserano.com
14. Ministry/Group of the year (Minisiteri cyangwa Itsinda ry’umwaka)
Asaph Worship Band
Light of the earth
True Promises
Healing worship team
Alarm Ministries
15. Itsinda rishya ry’umwaka (New Group)
Holy Recall ministry
Comfort people ministry
James&Daniella
Peace Voice
Holy Entrance Ministries
16. Indirimbo y’umwaka (Song of the year)
Mpa amavuta by James & Daniella
Ikidendezi by Ukuboko kw’iburyo
Ndanyuzwe by Aline Gahongayire
Bimenyekane by Upendo choir
Cikamo by El shaddai choir
17. Indirimbo nziza yo kuramya (Worship Song)
Umutima by Bosco Nshuti
Mpa amavuta by James & Daniella
Imbabazi z’Imana by Asaph
Amarira by Ben&Chance
Ndanyuzwe by Aline Gahongayire
18. Worship Leader of the year
Serge Rugamba
Sam Rwibasira
Rene Patrick
Damascene Kanuma
Baby Moses
19. Indirimbo nziza ya Afro-Pop
Injiramo by Elmax ft All stars
Nta mahitamo by Carine Tracy
Indirimbo nshya by Liza Kamikazi
Byina by MD ft Babou Melo
Forgiven by ASA
20. Umu MC mwiza w’umwaka
Mc Dione
Mc Becky
Mc Pastor Tom
Mc Juliet
Mc Ronnie
21. Indirimbo nziza y’amashusho (Best Music Video)
Nzahora Nshima by Gaby Kamanzi
Injiramo by Elmax ft All stars
Mpa amavuta by James&Daniella
Super Power by Power of the cross
Abari kuri uru rutonde, bamwe muri bo bariyandikishije, abandi batorwa n’abanyamakuru, aba Producers, abahanzi bafite ibigwi mu muziki wa Gospel n’abandi bakurikirana umuziki wa Gospel, hanyuma urutonde rwa nyuma rwemezwa n’akanama nkemurampaka kagizwe na; Nkundimana Noel, Issa Noel, Peace Nicodem, Mupende Gideon Ndayishimiye, Mama Kenzo na Dj Spin.
Muri ibi byiciro byavuzwe haruguru hiyongeraho ibindi byihariye (Special Categories) bizatorwa gusa n’akanama mpemurampaka.
Ibyiciro byihariye ni: Best Diaspora Artist of the year (Umuhanzi uba hanze y’u Rwanda), Best Audio producer of the year (Utunganya indirimbo z’amajwi), Best Video producer of the year (Utunganya indirimbo z’amashusho).
Hiyongeramo kandi Umunyamakuru w’umwaka (Media Personality), Outstanding contributor of the year: (Umuntu washyigikiye cyane abahanzi n’ivugabutumwa muri rusange) na Songwriter of the year (Umwanditsi mwiza w’indirimbo).