Hamenyekanye andi magambo Cristiano Ronaldo yavuze ku ikipe ya Manchester United

Kizigenza Cristiano Ronaldo kuri ubu hamenyekanye andi magambo yatangaje ku ikipe ya Manchester United ndetse kuri ubu ikiganiro kirambuye kijyanye n’ibyo uyu mugabo yatangaje ntabwo cyose kirajya ahagaragara.

Cristiano Ronaldo yatangaje ko yatekerezaga ko hari byinshi byahindutse muri iyi kipe nyuma y’imyaka 13 yari amaze ayivuyemo gusa avuga ko yatunguwe no kubona iyi kipe ikiri ku rwego rudashimishije.

Uyu mugabo avuga ko abakinnyi bakiri bato bakina muri United batajya bita kubibera mu ikipe ya Manchester United nubwo bwose abona ko hari abakinnyi bafite ahazaza aho yavuzemo Diogo Dallot,Casemiro hamwe na Lisandro Martinez.

Uyu mugabo ngo yasobanuye ko nta kintu na kimwe iyi kipe yigeze ikora ndetse ngo agereranyije n’amakipe arimo Juventus na Real Madrid zo ngo zifite uburyo bukomeye bafashamo abakinnyi babo kubera ikoranabuhanga bafite ndetse ngo bita ku buryo abakinnyi babo bitozamo ndetse n’uburyo bahabwa ibiribwa biri ku rwego rwiza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO