Hamenyekanye ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020, Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwakiriye raporo yakozwe ku iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo, witabye Imana ku wa 17 Gashyantare 2020 muri kasho ya Polisi i Remera.

Ni raporo ubushinjacyaha bukuru buvuga ko nyuma yo kuyisesengura ko busanga yariyahuye, bityo nta kurikiranacyaha rizabaho.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko Ubushinjacyaha bwakiriye raporo ikubiyemo ibyavuye mu iperereza ry’aho urupfu rwabereye, raporo y’isuzuma ry’umurambo ryakozwe na Rwanda Forensic Laboratory n’ibyavuye mu ibazwa ry’abantu batandukanye.

Rigira riti "Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA) bwakiriye raporo itanzwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, rwabaye taliki ya 17 Gashyantare 2020, rwabereye aho yari ufungiye i Remera kuri Sitasiyo ya Polisi, i Kigali."

Rikomeza rivuga ko ’Iyo raporo igaragaza ibyavuye mu iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye, raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical - Legal Autopsy Report ) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory (iyo raporo ikaba yareretswe umuryango we) n’ibyavuye mu ibazwa ry’abantu babajijwe.’

Iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa Bwana Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga.

Rikomeza rigira riti "Raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical - Legal Autopsy Report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko icyateye urwo rupfu ari kubura umwuka (Asphyxia/hypoxia), gushobora guterwa no kuba yariyahuye yimanitse."

’Abantu babajijwe harimo Abapolisi bari barinze aho Bwana Kizito Mihigo yari afungiye, bahamya ko batashoboraga kumva ibibera mu cyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo, bitewe nuko bagaragaje ko hagati y’aho ban bicaye n’icyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo hari intera itatuma bumva ibyabaye.’

Iri tangazo risoza rigira riti "Nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, Ubushinjacyaha Bukuru busanga urupfu rwa Bwana Kizito Mihigo rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO